AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abarimu babiri bakekwaho gutanga ruswa mu bizami by’akazi batawe muri yombi

Abarimu babiri bakekwaho gutanga ruswa mu bizami by’akazi batawe muri yombi
4-12-2020 saa 15:46' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2003 | Ibitekerezo

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo babafashe mu bizamini by’akazi byakorewe mu Karere ka Rutsiro.

Abafunzwe ni uwitwa Sendegeya Telesphore na Mukagasana Jeanne D’Arc nabo bakurikiranyweho kuba baratanze ruswa ku bizamini byakorewe mu Karere ka Rutsiro gusa RIB ntiyigeze itangaza niba ari abarimu cyangwa abakozi ba REB.

Aba bombi bagaragara ku rutonde rw’abatsinze ibizami byo kwinjira mu kazi k’ubwarimu ku bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Rutsiro.

RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko aba bombi bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020, mu gikorwa cy’iperereza rigamije gushaka abatanze ruswa ku bakozi ba REB.

Itangazo ry’uru rwego rikomeza riti “Nabo dosiye yabo ikaba itegurwa ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bose babigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.’’

Aba bombi bafashwe nyuma y’iminsi ibiri RIB itangaje ko yafunze umukozi wa REB n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, ushinjwa ko yamuhaye ruswa ngo amuhindurire amanota, asohoke mu batsinze kandi yari yaratsinzwe.

Mu Ugushyingo 2020 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyiciro cya mbere cyo gushyira abarimu mu myanya cyarangiye abagera kuri 6 741 bahawe akazi mu gihe hagikenewe abagera kuri 21 737.

Mu mashuri abanza abarimu 3 732 bashyizwe mu myanya mu gihugu hose mu barimu 18 039 bari bakenewe. Ibi bivuze ko hagikenewe abandi bagera ku 14 307.

Mu yisumbuye abarimu 2 673 bashyizwe mu myanya mu 6 371 bari bakenewe ibi bivuze ko ho hagikenewe abagera ku 3 698. Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha mu bigo basabye kwigishamo ni 336.

Reba hano urutonde rw’abari batsinze i Rutsiro, hariho n’aba batawe muri yombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA