Minisiteri y’ ibikorwaremezo ifite ikizere ko intego u Rwanda rwihaye yo kuba bitarenze 2024 buri muturage azaba afite amazi meza izagerwaho.
Byatangarijwe mu muhango wo gutaha umuyoboro w’ amazi wubatswe mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi na World Vision Rwanda.
Ananias Sentozi, Umuyobozi w’ ibikorwa muri World Vision Rwanda yavuze ko mu myaka itanu iri imbere bafite intego yo kugeza ku banyarwanda miliyoni imwe amazi n’ ibikorwa by’ isuku n’ isukura.
Ati “Nk’ uko mubizi gahunda ya Leta ni uko muri 2024 buri Munyarwanda azaba afite amazi meza, World Vision twiyemeje gufatanya na Leta, duteganya ko mu myaka 5 iri imbere tuzaba duhaye amazi meza n’ ibikorwa by’ isuku n’ isukura abagera kuri miliyoni 1 y’ Abanyarwanda”.
Uyu muyoboro ugeza amazi meza ku baturage 5,630 bo mu Mirenge ya Mbazi na Sovu, ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda 240million
Ananias avuga ko muri uyu mwaka wa 2019 bahaye amazi Abanyarwanda 179 000, ndetse ngo bateganya ko umwaka utaha bazaha abandi ibihumbi 280 cyangwa ibihumbi 300.
Ahorukomeye Ildephonse utuye mu mudugudu wa Kamunyinya Akagari ka Rugango mu murenge wa Mbazi ni umwe mu baturage begerejwe amazi.
Agira ati “Aya mazi tutarayabona twavomaga ahantu kure cyane, kujya kuhavoma wafataga urugendo rw’ isaha, rimwe na rimwe kubera ko hari ahantu hatari heza kandi katanaza n’ amazi menshi, ugasanga uhamaze umwanya ugitegereje ko ubona amazi yo kuzana”.
Abaturage bavuga ko amazi bavomaga mu kabande bayabonaga bibagoye bagakererwa imirimo, kandi ngo nta nubwo yari amazi meza.
Umukecuru witwa Nzabamwita Voronika nawe uri mubegerejwe amazi avuga ko aya mazi agiye kumufasha kongera isuku, ndetse ngo agiye kongera inshuro yiyuhagiraga mu cyumweru.
Ati “Nzamesa, mese mu mutwe niyuhagire. Mu cyumweru niyuhagiraga nka 3 ariko ubu ngiye kubyongere bibe nka 5”.
Akarere ka Huye kamaze kwegereza abaturage amazi ku kigero cya 75%. Umuyobozi w’ aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Kamana André asaba abaturage bahawe aya mazi kuyafata neza no kugira isuku.
Ati “Turifuza isuku haba mu myambaro, haba mu bikoresho bakoresha bya buri munsi, na hahandi bakoresha bya buri kanya, ubwo iyo mvuze gutyo ni ukuvuga ngo hari inzu bagomba kuzikoropa, hari ubwiherero ibyo aribyo byose iyo tubonye aya mazi tuba duteye imbere mu isuku”
Nteziyaremye Fidele, umukozi wa Minisiteri y’ Ibikorwaremezo ushinzwe guhuza gahunda z’ ibikorwa by’ abafatanyabikorwa muri gahunda y’ amazi isuku n’ isukura yavuze ko Leta y’ u Rwanda ifite ikizere ko intego yo kugeza amazi meza ku baturage bitarenze 2024 izagerwaho.
Ati “Uyu muyoboro twatashye n’ abaturage bakaba bafunguye amazi mukaba muyabonye, ni igikorwa rero cyo kwishimira, tukaba tubona ko intego twiyemeje ku bufatanye n’ abafatanya bikorwa tuzayigeraho uko tugenda dushyira mu bikorwa igenamigambi twafashe”.
Nteziyaremye avuga ko nubwo ibaruramibare rigikorwa kugira ngo hazagaragare imibare nyayo y’ Abanyarwanda bamaze kwegerezwa amazi meza ngo nibura magingo aya u Rwanda rugeze ku kigero cya 63% rwegereza abaturage amazi meza.
Umuyoboro watashywe uyu munsi ufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na metero cube 181 ku munsi, ufite amavomero 19 arimo 15 ari mu murenge wa Mbazi n’ ane ari mu murenge wa Sovu. World Vision ubusanzwe ntabwo ikorera mu murenge wa Sovu ariko ngo iyo bakuye amazi mu murenge runaka nawo bawuha amavomero.
Mu rwego rw’ isuku n’ isukura World Vision inubaka ubwiherero by’ umwihariko mu bigo by’ amashuri, igakangurira abanyeshuri gukaraba intoki, ndetse ikanegereza abanyeshuri amazi ayunguruye yo kunywa.
Ubwiherero bw’ abafite ubumuga
Ubwiherero World Vision yubakiye G S Kabusanza