Abanyarwanda 8 bafungiwe muri gereza nkuru ya Ngozi mu Burundi nyuma yo gufatwa mu minsi 10 ishize bashinjwa gucukura amabuye y’agaciro ya koluta (Coltan) ku musozi wa Ryamukona muri komine Kabarore mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’u Burundi. Aba umunani kandi baje basanga bagenzi babo 11, ubu bakaba bafungiwe hamwe ari 19.
Abo banyarwanda bahise bagezwa imbere y’ubutabera ku munsi wakurikiyeho, bakurikiranwa bashinjwa gusahura umutungo w’igihugu cy’u Burundi no gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro. Ikinyamakuru Ikiriho cyo mu Burundi kivuga ko abafashwe biyemereye icyaha bakanasaba imbabazi bavuga ko babitewe n’inzara yari ibarembeje.
Iyi ni imwe mu mifuka y’amabuye y’agaciro abo banyarwanda bafatanywe
Nyuma yo kugezwa imbere y’ubutabera, byemejwe ko bakatirwa imyaka 10 y’igifungo ndetse hakiyongeraho no gutanga ihazabu y’amafaranga y’amarundi agera kuri miliyoni ijana (100.000.000 FBu) kuri buri umwe.
Aba ni bamwe mu banyarwanda bafungiwe mu gihugu cy’u Burundi
Aba banyarwanda 8 basanze aha muri gereza ya Ngozi abandi banyarwanda 11 nabo bahamijwe n’inkiko zo mu Burundi icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro ku musozi wa Kabarore uri hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Aba bo icyo gihe u Burundi bwabashinjaga ko bafatanywe toni n’ibiro 70 bya koluta bari bibye mu Burundi.