Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2017, nibwo Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, yatangije kumugaragaro amasomo y’ubumenyi ngiro mu by’amatego yigirwa mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD.
Abatangiye kwiga barimo ibice bibiri ; igice cy’abanyamategeko 74 baziga amasomo y’ubumenyingiro muby’amategeko (Diploma in Legal Practice) n’igice cy’abandi 26 baziga amasomo y’uko bategura n’uko bandika amategeko (Legislative Drafting).
Muri 74 baziga iby’ubumenyingiro mu by’amategeko, abanyarwanda ni 14 gusa abandi 49 ni abo mu gihugu cya Uganda, bane bo muri Cameroun, batanu bo muri Sudani y’amajyepfo, umwe wa Sudani, n’abanya Kenya babiri. Abajijwe n’abanyamakuru impamvu y’ubwinshi bw’abanyamahanga muri iri shuri, Minisitiri w’ubutabera yavuze ko bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo igiciro cy’ishuri ugereranije n’andi mashuri mu mahanga, serivisi z’ishuri, kuba ritigamo umubare munini cyane bigatuma uwiga yitabwaho na mwarimu n’ibindi.
Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho amabwiriza ategeka buri muntu wese ukora umwuga w’amategeko (aba avoka, abashinjacyaha, abacamanza,…) kwiga amasomo y’ubumenyingiro mu by’amategeko atangwa na ILPD kugirango babone gukora akazi kabo neza bakanoze. Aya masomo yigwa mu gihe cy’amezi atandatu, uyiga yaba adafite uburambe mu kazi agahabwa igihe cyo kwimenyereza umwuga cy’amezi atatu mbere yo guhabwa impamyabumenyi.
ILPD yatangiye gukora mu mwaka wa 2008, kugeza ubu abasaga igihumbi bamaze kuhavana impamyabumenyi mu bumenyingiro muby’amategeko (Post Graduate Diploma in Legal Practice)