AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abakombozi ba PSD bagiye kwigira hamwe niba bazatanga umukandida ku mwanya wa Perezida

Abakombozi ba PSD bagiye kwigira hamwe niba bazatanga umukandida ku mwanya wa Perezida
7-03-2017 saa 06:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2705 | Ibitekerezo

Abarwanashyaka b’ishyaka PSD riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage bazwi ku izina ry’Abakombozi, barimo gukora amakongere hirya no hino mu gihugu baganira kuri gahunda zitandukanye, bitegura kongere izaba ku rwego rw’igihugu ari naho bazigira hamwe niba iri shyaka rizatanga umukandida ku mwanya wa Perezida cyangwa niba rizagira undi rishyigikira.

Ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017, abarwanashyaka ba PSD mu karere ka Kamonyi bagiranye kongere (Congress) baganira kuri gahunda za Leta zirimo Ndi Umunyarwanda, gahunda yo guharanira agaciro no kwigira ku banyafurika (Pan Africanism), ibijyanye no kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi ndetse hanatanzwe ikiganiro ku matora.

Abahagarariye ishyaka rya PSD mu karere ka Kamonyi

Nyuma yo gukangurira abakombozi ba Kamonyi gahunda zirimo no kubashishikariza kuzitabira amatora, ikinyamakuru Ukwezi.com cyabajije intumwa ya Komite y’iri shyaka muri aka karere niba bateganya kuzatanga umukandida ku mwanya wa Perezida, mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka.

Yagize ati : "Hari kongere ya PSD mu kwezi kwa Gatandatu ku rwego rw’igihugu. Kongere nirwo rwego rukuru rw’ishyaka, muri uko kwa Gatandatu nibwo ishyaka rizemeza niba rizatanga umukandida, niba ritazamutanga cyangwa niba rizashyigikira umukandida runaka uzatangwa..."

Abakombozi ba PSD bari bitabiriye ku bwinshi muri Kamonyi

Ku bijyanye n’amatora, intumwa ya Komite ya PSD muri Kamonyi yavuze ko baganiriye ku itegeko rigenga amatora, kureba uburyo abarwanashyaka ba PSD babasha kumva no gushyira mu bikorwa amabwiriza komisiyo y’amatora yatanze ku bijyanye n’amatora n’indangagaciro zigomba kubaranga mu matora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA