Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne asanga abakene bakwiye kujya bahabwa imirimo bagakora bagahembwa aho guhabwa amafaranga y’ubuntu nta kintu na gito bakoze.
Yabitangarije mu nama yabereye mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020 igamije kwiga ku iterambere ry’ imibereho myiza y’abaturage.
Muri iyi nama yahuje abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’ igihugu n’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo abayobozi bo ku karere n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge hagaragajwe ko mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo ikibazo cy’uko hari abatishoboye batarubakirwa.
Minisitiri Nyirarukundo yabwiye abitabiriye iyi nama ko amaze kumva abantu nka 20 bavuga ko batewe ishema no kuba Leta yarabahaye akazi muri VUP bagahembwa bakabasha kwiyubakira.
Agaragaza ko ubu buryo bwo guha umuntu akazi akiyubakira buruta kumuha inzu no kumuha amafaranga.
Yagize ati “Ibyo kubakira abatishoboye tuvuzemo n’abafashwa na FARG n’abandi, njyewe nabonye andi mahitamo umuntu yakoresha. Dutangiye kubona abantu bavuga ngo njye nakoze muri VUP niyubakira inzu, ndabanza ngura ikibanza, ndasiza, nkora iki, nkora iki, nkandi maze kubyumvana abantu barenga nka 20 ati ‘ubu irasakaye nyicayemo’ ati ariko urabyumva ?”.
Ngo aba bantu bahawe akazi muri VUP bishimira ko bari mu nzu biyubakiye si uko baba barubatse inzu z’ibitangaza ngo ahubwo ikibatera ishema ni uko ari inzu baba baravunikiye bakazigeraho.
Ni mu gihe usanga hari abo Leta n’ abafatanyabikorwa bayo bubakira inzu by’umwihariko mu midugudu y’ikitegererezo bakazihabwa zuzuye nta ruhare na ruto bagize mu iyubakwa ryazo, hakaba n’abandi Leta igenera amafaranga buri kwezi.
Minisitiri Nyirarukundo yakomeje agira ati “Ukumva rero iryo shema ryo kuba Umunyarwanda yikoreye ikintu tudakwiye kuritakaza. Biriya byo kubakira abantu ubahereza ntacyo yishyuye ntashobora kumenya agaciro kacyo”.
Ngo Leta yatekereza niba imidugudu y’ikitegererezo itajya ihabwa abantu bakayituramo bishyuye. Ati “Aho guha abantu ibintu ku buntu wabaha imirimo bakikorera iryo shema nabo bakaba barifite”.
Muri iyi nama hagaragajwe ko abagenerwabikorwa b’inkunga y’ingoba biyongera aho kugabanuka. Ngo biterwa ni uko hari abayobozi basanga bafite abantu bakennye cyane bakabahindurira ibyiciro by’ubudehe bakajya mu cya mbere.
Nyirarukundo asanga ubu buryo budakwiye ndetse ngo nko muri 2024 inkunga y’ingoboka ishoboro kuzavaho Leta igashyira imbaraga mu gutanga imirimo y’amaboko no guha abakennye igishobora bagakora ubushabitsi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) Nyinawagaga Claudine Marie Solange yagaragaje ko hari ababyeyi bahabwa akazi muri VUP aho kujya kugakora bakajya boherezayo abana babo bafite imyaka nka 20.
Ati “Abona bana bahurirayo n’abandi baje gukora muri VUP bagashinga ingo bagatangira kubyara nabo kandi bakabaye bajya nko mu mashuri y’imyuga bakiga aho kujya gukorera ababyeyi babo muri VUP”.