Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nzeri 2018, abagororwa 100 bakomoka mu karere ka Bugesera basabye imbabazi mu ruhame imiryango biciye abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi, bahishurira n’imiryango yabo ubwabo ukuri kuko bari bamaze igihe bafunzwe babeshya imiryango bakomokamo ko bafungiwe ubusa.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ruhuha w’akarere ka Bugesera, cyahuje imbaga y’abantu benshi barimo aba bagororwa 100 n’imiryango yabo, imiryango y’abiciwe n’aba bagororwa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inzego z’umutekano, urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, inzego zifite inshingano z’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Si ubwa mbere mu mateka igikorwa nk’iki kiba ariko nibwo bwa mbere umubare ungana gutya w’abagororwa uhurijwe mu gikorwa nk’iki cyo gusaba imbabazi imiryango biciye muri Jenoside ndetse no guhishurira imiryango yabo ko ibyaha bafungiwe babikoze nyamara bari barababeshye ko barengana.
Iki gikorwa kidasanzwe, ni umusaruro w’ubukangurambaga bw’Umuryango wa gikirisitu udashingiye ku idini witwa Prisons Fellowship Rwanda ukora ibikorwa by’isanamitima ubinyujije mu kwigisha abagororwa ko n’ubwo bo bafunzwe badakwiye gukomeza gufunga n’imitima yabo ngo ihore iboshywe n’ingoyi yo kwinangira no kubuzwa amahoro n’icyaha bakoze, ndetse bakabigisha n’umutuzo utangwa no gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Muri iki gikorwa, abagororwa basabye imbabazi mu ruhame imiryango biciye abantu muri Jenoside ndetse banazisaba imiryango yabo bahesheje isura mbi bakagerekaho no kuyibeshya ko ari abere bityo iyo miryango yabo igasira ibanye nabi n’abiciwe bumva ko babafungishirije abantu babarenganya.
Abasabwe imbabazi nabo begerewe n’uyu muryango wa gikirisitu mbere yo guhuzwa n’abababiciye, nabo bategurwa kwiyakira banigishwa uburyo uwatanze imbabazi aruhuka mu mutima, ari nabyo byatumye nabo bahamya imbere ya benshi ko batanze imbabazi. Aba banasabwe imbabazi kandi n’imiryango y’ababiciye yasigaye ibabanira nabi kubera kwibeshya ko ababo bafunzwe barengana.
REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :
Abafashe ijambo muri uyu muhango bose, bashimye by’umwuhariko abiciwe abantu muri Jenoside bemeye gutanga imbabazi banashima intambwe y’abemeye gusaba imbabazi abo bahemukiye bakanahishurira imiryango yabo ukuri, gusa bose bashimangira ko hakiri urugendo kuko muri gereza hakirimo benshi binangiye.
Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge wari n’Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko igikorwa nk’iki ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo kubaka ubumwe binyuze mu kwiyunga no gusabana imbabazi, ashimangira ko ibi ari yo nzira iboneye yo kwiyubakira u Rwanda ruzima.
Fidele Ndayisaba ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango