AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abagabo bakubita abagore ni bo bakwiye gukubitwa ahubwo - Perezida Kagame

Abagabo bakubita abagore ni bo bakwiye gukubitwa ahubwo - Perezida Kagame
22-04-2017 saa 19:27' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7363 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Leta igiye guhagurukira abagabo bafite umuco mubi wo gukubita abagore babo ku buryo uzajya afatwa nawe Leta izajya imwikubitira.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bitabiriye Inama nkuru ya gatatu yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2017.

Perezida Kagame yavuze ko abagabo bigize indakoreka mu miryango bakaba batagirwa inama, kuko bumva ko bo nta wabakubita, Leta igiye kuzajya ibikubitira.

Yagize ati “[…]Kuki habaho umuntu wihanganira ihohoterwa ?Ihohoterwa ntabwo rikwiye kwihanganirwa. Nta kibi gikwiriye kwihanganirwa, ikibi kirarwanywa, tukirwanye [....] Kugutoza kwihanganira gukubitwa ! Ntibishoboka. Abagabo bakubita abagore babo ni bo bakwiye gukubitwa ahubwo. Abagabo bananiranye bumva ko batahanirwa mu miryango ngo babireke Leta igiye kuzajya ibakubita.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko gukubita uwo mwashakanye ari umuco mubi, maze asaba abagore ndetse n’abagabo b’inyamgamugayo ko bakamagana uyu muco mubi , bakawanga bityo bakawurandura burundu.

Yagize ati “ Bikwiye guhinduka ku buryo impande zombi, abagore ubwabo n’abagabo batabirimo badakubita abagore babo bagomba kubyanga maze bagafatanya uwo muco mubi ukarandurwa naziriya nyigisho zigisha abantu ngo umugore yaragowe ngo umugabo n’agira atya ugomba kumuhendahenda, guhendahendera gukubitwa ? Ntabwo aribyo.”

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku kibazo cy’abana b’abakobwa bacuruzwa aho yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane kigomba guhagurukirwa kikarwanywa ku buryo bwose.

Yagize ati “Ntabwo tugomba kurebera abana bacu bajya gucuruzwa hanze. Tugomba kubirwanya twivuye inyuma. Umuntu ntabwo ari ikintu. Abana bacu ntabwo bacuruzwa nk’ibintu ngo tubyemere. Ibyo twifuza byose ntitwabigeraho abana bacu bacuruzwa, barahinduwe ibicuruzwa, bagirwa abacakara hirya no hino. Dukwiye guhindura imitekerereze, tukareka kwihanganira akarengane, ibikorwa byacu bigahinduka.”

Yakomeje avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kidakwiye kwihanganirwa aho yanagaragaje ko by’umwihariko FPR ifatwa nk’agakiriro k’igihugu cy’u Rwanda itazigera yemera amabi nk’ayo akorerwa abana b’abanyarwanda.

Umukuru w’igihugu yaboneyeho gusaba abanyarwanda ko bakwiye guhindura imitekerereze ku buryo bizagera aho buri wese azajya avuga ngo ‘ibyabaye byarabaye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA