AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMATEKA ATAZIBAGIRANA : Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside asaba imbabazi abayirokotse

AMATEKA ATAZIBAGIRANA : Perezida Macron yemeye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside asaba imbabazi abayirokotse
27-05-2021 saa 11:39' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2154 | Ibitekerezo

Perezida Emmanuel Macron nyuma yo kunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yavugiye ijambo kuri uru Rwibutso rikomeye yatangarijemo ko yazanywe no kwemera uruhare rw’Igihugu cye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, aboneraho no gusaba imbabazi abayirokotse.

Perezida Emmanuel Macron yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside yabakorewe, bakarara amajoro y’amarira.

Yavuze ko abarokotse baba imfubyi n’abapfakazi bakomeje kugaragaza ubumuntu bw’ikiremwamuntu kubera uko bakomeje kubana neza n’ababiciye.

Yavuze ko abakoze Jenoside bashakaga kumaraho Abatutsi ariko ko batabigezeho.

Yavuze ko Jenoside itegurwa igihe kinini, aho Leta iyikora ibanza kwangisha abaturage kimwe mu bice by’abaturage ndetse kigatangira gukorerwa ibikorwa by’ihohoterwa.

Yavuze ko u Bufaransa bwagize uruhare mu byabaye mu Rwanda byaba muri Politiki no gutera inkunga bimwe mu bikorwa byakozwe n’Ubutegetsi bwariho.

Yavuze ko ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga habayeho uburangare bw’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Ati “Twese twatereranye abantu ibihumbi n’ibihumbi bariho bahigwa.”

Yavuze ko imyaka 27 ishize Jenoside Yakorewe Abatutsi ibaye kandi ko hari byinshi byabayeho birimo amateka yagiye aba hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

U Rwanda rwakunze gushinja u Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ariko kiriya gihugu kigakunda kubyihunza.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Igihugu cye kicuza uruhare cyagize muri ariya mateka ashaririye.

Yavuze ko yaba mbere na nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, u Bufaransa bwakunze kwima amatwi u Rwanda ariko ko ikibabaje ari imyaka ishize Igihugu cye gikomeje kutemera uruhare rwacyo ndetse kitanasaba imbabazi.

Yagize ati “Nciye bugufi n’ubumuntu, nazanywe no kwemera uruhare rwacu.”

Yavuze ko u Bufaransa bwifuza ko buri wese wagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi agomba kubiryozwa aho yaba ari hose.

Yavuze ko abagizweho ingaruka na Jenoside Yakorewe Abatutsi ari bo bafite mu biganza byabo gutura umutwaro w’Abafaransa bakababarira.

Mu mvugo iciye bugufi, yumvikanamo agahinda, Perezida Macron yagize ati “Abaraye iryo joro ni bo bonyine bashobora kutubabarira, bashobora no kuduha impano yo kutubabarira.” Arangije avuga mu Kinyarwanda agira ati “Ndibuka ndibuka ndibuka.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA