Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiye i Gabiro mu Burasirazuba bw’u Rwanda ahari ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare, akaba yasuye izi ngabo yihera ijisho ibikorwa by’imyitozo bakora.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Village urugwiro, rwavuze ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’ingabo z’u Rwanda ziri i Gabiro mu kigo gisanzwe gitangirwamo amasomo ya gisirikare.
Perezida Kagame aherutse kwitabira mu gikorwa nk’iki kwihera ijisho imyitozo y’ingabo z’u Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushize, maze afata umwanya wo kugenzura no kwirebera uko abasirikare bakoresha ibikoresho bya gisirikare bitandukanye mu buryo bukomatanyije, hanyuma anagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Perezida Kagame kandi yasize atanze ubutumwa bw’uko bagomba gukora akazi kabo kinyamwuga ndetse bagashyira imbere indangagaciro zo kwita ku busugire bw’igihugu ndetse no kubahiriza indangagaciro ziranga umusirikare w’u Rwanda.
Amafoto menshi agaragaza uko byari byifashe i Gabiro
Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yakurikiranaga imyitozo mu Ugushyingo 2016