AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Perezida Kagame yabonanye bitunguranye n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza

AMAFOTO : Perezida Kagame yabonanye bitunguranye n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza
8-03-2017 saa 10:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7996 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2017, Perezida Kagame yabonanye mu buryo butunguranye n’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bwongereza, aganira nabo umwanya muto. Muri iki gihugu, yari yahagiriye ikiganiro n’ikinyamakuru Wall Street Journal cyagarutse cyane kuri Politiki y’u Rwanda, nyuma y’Inama yigaga ku ishoramari muri Afurika.

Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, byatangaje ko Perezida yasuye aba banyarwanda mu buryo butunguranye (Surprise Visit) cyane ko uruzinduko rw’akazi yari yagiriye mu Bwongereza rutari urwo kubonana nabo.

REBA VIDEO HANO :

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda baba mu Bwongereza, Perezida Paul Kagame yatangiye ababwira ko yishimiye kuba ari kumwe na bo, kandi ko atashoboraga kuva i London atabasuhuje. Yabashimiye cyane kuba bazirikana u Rwanda bakaruhoza ku mutima aho bagiye hose, anabashimira uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame ati : "U Rwanda tubamo uyu munsi ni urwunze ubumwe, aho abafite imbaraga nyinshi bifatanya n’abanyantege nke, abo nibo turi bo. Mbashimiye guhesha ishema igihugu cyacu, guhura na mwe byongera imbaraga zacu kandi byoroshya bimwe mu bibazo tuba duhangana nabyo."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA