Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiranywe urugwiro i Beijing mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Bushinwa aho bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri, rugomba kuba kuri uyu wa Gatanu no kuri uyu wa Gatandatu.
Mu masaha y’igitondo cya kare ku masaha y’i Kigali, bikaba ahagana saa munani z’amanywa ku masaha yo mu Bushinwa, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Beijing mu murwa mukuru w’u Bushinwa aho agomba kubonana na Perezida Xi Jinping uyobora iki gihugu cya mbere ku isi mu kugira abaturage benshi.
Uru ruzinduko rugamije kunoza ubuhahirane bw’ibihugu byombi busanzwe n’ubundi buri ku rwego rwiza cyane ko iki gihugu gitera inkunga u Rwanda mu mishinga itandukanye, ubucuruzi n’ishoramari ry’Abashinwa nabyo bikaba bimaze gushinga imizi mu Rwanda.