Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yagaragaje ko we n’umufasha we bari mu mahanga aho yagaragaje amafoto bari ku Nyanja.
Ni amafoto Bamporiki we ubwe yashyize kuri Twitter, ye akoresheje Ikinyarwanda cy’umwimerere agaragaza ko ari imahanga we n’umudamu we.
Yagaragazaga ko ari mu bihugu by’abera aho yasanze bafite ubunararibonye mu koga mu Nyanja, ati “Nsanze ahiga uw’iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse !”
Yakomeje agira ati “Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha Imana zereye, ku bibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y’abazima. Heme u Rwanda.”
Bamporiki aha yavugaga ko abaturage bo mu gihugu cy’abera ari kugiriramo ikiruhuko, bamuhaye intashyo aha Ab’i Rwanda ubu bariho batekanye nubwo hari igihe bigeze kurara amajoro bari mu bibazo.
Bamporiki usanzwe ari umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje aya mafoto mu gihe Abagize Guverinoma bari mu kiruhuko batangiye mu cyumweru gishize.
UKWEZI.RW