Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, mu gutangiza icyumweru ngarukamwaka cyahariwe umuryango, bagarutse ku kuba bagomba kugira uruhare runini mu gushyigikira gahunda za Leta, aho basobanuriye abayoboke baryo gahunda ya Leta yo kwimakaza ihame ry’uburinganire yiswe “He for She” ishyigikiwe na Perezida Paul Kagame, ndetse banabashishikariza kuyitabira bunga mu ry’Umukuru w’igihugu.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Ugushingo2016, ubwo iri torero ryatangizaga umunsi ngarukamwaka wahariwe Umuryango mu karere ka Ruhango, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango ubereye abana.”
Umuhango wo gutangiza iyi gahunda witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, abahagarariye ingabo ndetse na Polisi muri iyi ntara n’abandi.
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Umuvugizi w’itorerorya rya Pentekote mu Rwanda, Bishop Sibomana Jean, mu kiganiro yahaye abari baje mu kwizihiza ibirori by’uyu munsi, yagarutse ku bikorwa iri torero rikora byose bigamije gushyigikira gahunda za Leta.
Bishop Sibomana yavuze ko bari gushyira ingufu nyinshi mu gushyigikira gahunda za Leta zashyiriweho kuzamura umugore n’umwana w’umukobwa kandi anongeraho ko atari umwana w’umukobwa gusa kuko umwana wese agomba guhabwa agaciro mu muryango.
Yagize ati “Twebwe itorero rigizwe n’abaturage basaga Miliyoni 2 turi gushyigikira gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire ‘He For She’ dushyigikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Nk’itorero ibi bintu twarabitangiye. Erega n’ijambo ry’Imana rirabidutoza kuko ntabwo tugomba gupyinagaza igitsina gore ngo tubashyire hasi, oya, oya rwose tugomba kumva ko twaremwe turi umwe mu ishusho y’Imana”
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperence Nyirasafari, yashimiye cyane iyi gahunda yatangijwe na ADEPR dore ko inamaze imyaka itandatu itangijwe.
Mu biganiro Minisitiri yahatangiye, yahaye impanuro imiryango yo muri aka karere ka Ruhango z’uburyo igomba kubanamo, baha abana uburere mboneragihugu, kubyara abo bashoboye kurera ndetse no kurwanya abo yise inyangabirama basambanya abana bataruzuza imyaka y’ubukure.
Yagize ati “Gutwita kw’abana b’abangavu bimaze gufata intera ndende. Birababaje ! Tugomba kubihagurukira tukabihashya.Nimucyo rero duhaguruke twamagane izo nyangabirama ziri kwica ejo hazaza h’abana bacu.”
Esperance Nyirasafari Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Minisitiri kandi yanaboneyeho umwanya wo kunenga ababyeyi babyara abana badashoboye kurera bavuga ko Leta izabarerera, anabagira inama yo kujya babanza gutekereza ejo hazaza mbere yo kubyara.
Ubuyobozi bwa ADEPR kandi bwafashije abatishoboye bo muri aka karere ka Ruhango aho rwatangiye abagera kuri 300 ubwisungane bwo kwivuza (Mituelle de santé).
ADEPR yatangiye Mituweri abagera kuri 300 batishoboye
Iyi gahunda izasorezwa mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba tariki ya 13 Ugushingo uyu mwaka.
Tom Rwagasana, umuvugizi wungirije wa ADEPR niwe wigishije ijambo ry’Imana
Umunyamabanga nshingwabikora w’Intara y’amajyepfo
Mu gusoza bafashe ifoto y’urwibutso