AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bari mu nama idasanzwe yiga ibirimo kwemeza DRCongo nk’Umunyamuryango mushya

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bari mu nama idasanzwe yiga ibirimo kwemeza DRCongo nk’Umunyamuryango mushya
22-12-2021 saa 09:57' | By Editor | Yasomwe n'abantu 811 | Ibitekerezo

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bitabiriye Inama idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yiga ku ngingo zinyuranye zirimo guha ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Uhuru Kenyatta wa Kenya ari na we uyiyoboye.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza ndetse n’ubuhagarariye Sudani y’Epfo n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mutuku Mathuki.

Ni inama ifite insanganyamatsiki igira iti “Deepening Integration, Widening Cooperation” [tugenekereje : Hagendewe ku gushyira hamwe imbaraga, twagure imikoranire].

Iyi nama idasanzwe kandi irigirwamo ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2021, Inama idasanzwe ya EAC na bwo yari yasuzumye ubusabe bwa DRC bwo kwinjira muri uyu muryango ; ndetse icyo gihe hahise hatangizwa igikorwa cyo gusuzuma niba iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda cyujuje ibisabwa byatuma kiba umunyamuryango muri EAC.

Icyo gihe hashyizweho itsinda ry’impuguke ryakoze ubushakashatsi bwaje no kurangira bugaragaje ko iki Gihugu cyujuje ibisabwa.

Byari biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka haba inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC igamije kwemeza DRC nk’umunyamuryango w’uyu muryango.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA