Niyitegeka Yayeli ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God Ministries, ndetse ufite ijwi rikurura abatari bacye, yambikiwe impeta y’urukundo imbere y’imbaga y’abari bitabiriye igitaramo kiswe ‘Victorious Live Concert’ n’umusore witwa Eric Rukundo bamaze igihe bakundana.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018, ubwo uyu mukobwa na bagenzi be bagize itsinda rya Kingdom of God Ministries bari bamaze kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Victorious Live Concert’ cyari kitabiriwe n’abatari bacye.
Niyitegeka Yayeli ukundwa n’abatari bacye kubera ijwi rye yatangarije Ukwezi.com ko kwambikirwa impeta imbere y’imbaga y’abantu n’umusore bamaze igihe bakundana, ari ikimenyetso cy’uko Eric amukunda ndetse ko anamuha agaciro kadasanzwe.
Avuga ko yatewe ishema n’igikorwa umukunzi we yamukoreye imbere y’abantu, akaba ashimangira ko ari ikimenyetso cy’uko adaterwa ipfunwe n’uwo akunda.
Yagize ati “ Ndishimye cyane, ntabwo n’umvaga ko nzambikwa imppeta vua aha, mbese birantunguye cyane. Eric yagerageje kwerekana ko ankunda, kuko byashobokaga ko yanjyana ahantu turi twenyine babiri akabikora,ariko yahisemo kubikora muri rusange kugira ngo ahamye urukundo rwacu imbere y’abantu.
Yunzemo ati “Burya iyo ufite umuntu ugukunda akabikugaragariza, akabigaragariza n’abantu wumva utekanye. Ishema ririmo ni uko yerekanye ko ntauteye ipfunwe.”
Mu kiganiro Rukundo Eric yagiranye n’umunyamakuru wa Ukwezi.com yavuze ko kwambikira Yayeli impeta imbere y’iteraniro ari uko azi neza ko umwanya we munini awumara mu rusengero, bityo nawe akaba yaratekereje kuzamuhamiriza ko amukunda imbere y’abakirisitu.
Eric Rukundo wambitse Yayeli impeta, ni umusore ukijijwe, usanzwe ari umucuranzi wa Piano mu itorero rya Healing Center, mu buzima busanzwe akaba akora muri Kompanyi ya Kigali Saving.
Niyitegeka Yayeli uzwi cyane mu gutera indirimbo nka ’Nzamuhimbaza’ ya Kingdom of God Ministries n’izindi zinyuranye, yavuze ko amaze umwaka n’igice mu rukundo. Avuiga ko kuva Eric amaze kumwambika impeta y’urukundo akanamusaba ko babana, ngo ikigiye gukurikiraho ni ugutangira gupanga gahunda z’ubukwe.
Igitaramo Victorious Live Concert’ cya Kingdom of God Ministries Yayeli yambikiwemo impeta, cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama cyitabirwa n’abantu benshi cyane barimo n’ibyamamare bitandukanye, nka Ivan Buravan wanaririmbye muri iri tsinda, Aline Gahongayire, Umunyamakuru Anita Pendo, ndetse Umuramyi ukomeye muri Tanzania , Joel Lwaga waririmbiye abari bitabiriye iki gitaramo.
Umuririmbyi w’igikundiro Yayeli ngo yanejejwe n’uko yambikiwe impeta imbere y’imbaga
Yayimwambikiye imbere ku ruhimbi
Yayeli na Eric ngo bagiye gukurikizaho gahunda zo gutegura ubukwe
Bavuga ko bamaze umwaka n’igice mu rukundo
Yayeli azwi mu gutera indirimbo za Kingdom of God Ministries nka ’Nzamuhimbaza’ n’izindi