AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Mpyisi yasobanuye uko Yesu atapfuye, uko Bibiliya yuzuyemo amafuti n’ibindi bikomeye

VIDEO : Mpyisi yasobanuye uko Yesu atapfuye, uko Bibiliya yuzuyemo amafuti n’ibindi bikomeye
18-07-2019 saa 14:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7825 | Ibitekerezo

Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 97, umukambwe wamamaye cyane mu ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ndetse akaba amaze imyaka ikabakaba 70 avuga ubutumwa, ashimangira ko Bibiliya irimo amafuti menshi kandi agahakanya abigisha bavuga ko Yesu yabambwe agapfa.

Ucyumva ibyo Mpyisi avuga, ushobora kugirango arahakana Imana, ijambo ryayo cyangwa umwana wayo, nyamara siko bimeze ahubwo agaragaza ko abantu bumva ibintu mu buryo butari bwo cyangwa bakitiranya amarenga n’icyo asobanura. Ibi uyu musaza yabihishuye mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.

Muri iki kiganiro cy’amashusho, Mpyisi yasobanuye uburyo abantu bibeshya ku by’Imana. Mpyisi ati : "Ngo Yesu yarapfuye... Imana irapfa se ? Apfuye se yankiza urupfu ate ? Ko yari umwana w’Imana akaba n’umwana w’umuntu, byapfuye byombi ?". Mpyisi asobanura ko kugirango Yesu abashe gukiza abantu ibyaha, atari kumanuka mu isi yigaragaza nk’Imana kuko bari kumubona bagahita bapfa, ahubwo ngo yabyawe n’umuntu kugirango abegere, ariko icyapfuye ni uwo mubiri yari yambaye.

Agaruka ku bya Bibiliya n’amafuti ayirimo, Mpyisi yasobanuye ko Bibiliya yahumetswe n’Imana ariko ngo Imana siyo yayanditse, ahubwo ngo abantu bagiye bayandika bahinduraga ibyahumetswe n’Imana bagashyiramo ibyabo bigaragara ko ari amafuti. Yagize ati : "Bibiliya irimo amafuti, yahumetswe n’Imana hanyuma yandikwa nande ? Yanditswe n’abantu kandi abantu b’abanyabyaha".

Muri iki kiganiro Mpyisi yagaragaje ibindi binyoma abavugabutumwa babeshya, kandi nawe yemera ko yajyaga abibeshya ataramenya neza ukuri. Muri ibyo harimo nko kuvuga ko Imana igira umujinya, ko izarimbura abantu, ko igira uburakari n’ibindi bisa nabyo, we avuga ko ibyo ari ibya satani, kandi ngo uzakurikira Satani ntazarimburwa n’Imana azarimburwa no kwinangira kwe kuko ari byo ngaruka z’icyaha.

Yahishuye iby’uko abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi babeshya ngo bari mu Isabato kandi batanasobanukiwe icyo isabato ari cyo. Yavuze kandi ibijyanye n’umuco wo hambere, uko ubu ibintu byadogereye n’ibindi byinshi biteye amatsiko ku muco, iyobokamana n’amwe mu mabanga y’ubuzima bwe.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA