AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Byinshi bitangaje kuri Safari Isaac wabyaye abana 20 ku bagore batandukanye

VIDEO : Byinshi bitangaje kuri Safari Isaac wabyaye abana 20 ku bagore batandukanye
27-05-2019 saa 23:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4497 | Ibitekerezo

Safari Isaac, ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’amakorasi yamamaye cyane mu myaka ishize, gusa kugeza ubu hari indirimbo ze nyinshi zizwi ariko abantu batazi ko ari ize ndetse nawe ubwe hari abatazi ko ari umuhanzi. Gusa ahanini ibi biterwa n’ubuzima yabayemo bwakurikiye ubwamamare bwe, aho yaje gutandukana n’umugore avuga ko yasambanaga n’umushoferi hanyuma nawe akaza kujya mu bagore batandukanye yabyaranye na bo abana basaga 20.

Niba ujya wumva ikorasi abarokore baririmba bagira bati : "Nzakagendana, nzakagendana, agakiza k’Imana we nzakagendana...", menya ko iyo uyikesha Safari Isaac. Nunyura aho baririmba bagira bati : "Yadutuye imitwaro yaduhetamishaga, ubu tugenda twemye..." nabyo uzamenye ko ubikesha Safari Isaac... Uyu muhanzi yaramamaye mu myaka ishize ndetse benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana yarabafashije ariko ubu ntakigaragara cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, Safari Isaac yagaragaje bimwe mu bihe bikomeye yanyuzemo byatumye abura cyane muri muzika, ndetse bikaba byarabaye intandaro yo kuba atagisengera mu itorero rya ADEPR yahoze asengeramo. Kimwe muri ibyo, ni ukuba yaratandukanye n’umugore we bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bakanasezerana imbere y’Imana, ngo ibyo byatewe n’uko uwo mugore we yamuciye inyuma agasambana n’umushoferi.

Safari Isaac yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko gutandukana n’umugore we byatumye aryamana n’abandi bagore batandukanye, akabyarana nabo kuburyo ubu afite abana basaga 20. Aba bana bose ngo arabemera kandi agerageza kubitaho uko ashoboye, kandi ngo bamwe mu bo bababyaranye bashatse abagabo kuburyo bafite uburyo babayeho butuma bafatanya kwita kuri abo bana.

Safari Isaac ashimangira ko aticuza kuba yarabyaye abo bana bose, ariko akemeza ko intandaro yabyo ari ugutandukana n’umugore we byatumye yishora mu bandi bagore batandukanye. Avuga ko ubu afite umugore babana n’ubwo batarasezerana, kandi ngo azi abo bana bose aranabakunda kuburyo bakunda no kubasura bakaba mu rugo rwabo ntabigireho ikibazo.

Muri iki kiganiro twagiranye na Safari Isaac, yahishuye byinshi byihariye kuri we, uburyo abantu benshi bamuzi kandi bamukunda, imibanire ye n’umugore batandukanye n’ibindi byinshi byumvikana nk’ibidasanzwe.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA