AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuvugabutumwa muri ADEPR yeguye ngo kubera munyangire n’amoko abona byahawe intebe mu Itorero

Umuvugabutumwa muri ADEPR yeguye ngo kubera munyangire n’amoko abona byahawe intebe mu Itorero
5-10-2021 saa 12:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2825 | Ibitekerezo

Umuvugabutumwa Vumilia Jean Claude wari wahawe inshingano z’ubwarimu mu itorero rya ADEPR yasezeye kuri izi nshingano ngo kubera ibitanoze abona muri iri torero birimo munyangire, ibyo kugendera ku moko ndetse n’amakimbirane.

Muri iyi minsi mu itorero rya ADEPR hari kubamo impinduka n’amavugurura akomeye ari gukorwa n’ubuyobozi bushya bw’ iri torero muri yo hagiye habamo guhindura bagabanya indembo, no kugabanya abapasitori n’abavugabutumwa barigize bemewe na ryo ndetse banahabwa imishahara, hakaba hari umubare w’abatari bacye bavanywe ku rutonde rw’abashumba n’abavugabutumwa.

Iki cyemezo ntikigeze gishimisha abagenerwa bikorwa dore ko bamwe muri bo bakomeje kwandikira ubuyobozi bw’itorero babusaba kwegura ku nshingano bari barahawe kuko batakibashije kuzubahiriza bashingiye ko bakuwe ku mushahara bahabwaga bagirwa abanyamuhamagaro.

Umuvugabutumwa Vumilia Jean Claude n’akababaro kenshi yatangaje ko yasezeye inshingano yari yahawe n’Itorero rya ADEPR, avuga ko bamwe mu bashumba baryo bagira amashyari, munyangire, amako avuga ko we yaje mu itorero akeneye gukizwa ndetse ko bamwimuriye kure bikamugora kugerayo.

Yagize ati “Nanjye impinduka zangezeho nabaga mu itorero rya Kabuga Ville mvayo nimurirwa ahandi. Gusezera ntibije ubu ngubu kuko mbimaranye igihe kinini. Nari mfite umuhamagaro wo kubwiriza amahanga yose, nabiganiriyeho n’umufasha wanjye mfata icyemezo cyo gusezera babyumve neza sinasezeye ubukirisito sinasezeye kuvuga ubutumwa nasezeye ku inshingano narimfite zo kuba mwarimu uhoraho mu itorero…

Njyewe ndi umwana w’ itorero ryarandeze narijemo ndushye ndiruhukiramo ndyakiriramo ubutumwa bwiza urwego ngezeho mbikesha Imana n’itorero nakuriyemo. Nimukira mu itorero ry’i Kabuga narababaye cyane nararize amarira aramanuka imbere y’umugore wanjye…Sinaje mu itorero guhangana cyangwa kurwana, si ubwa mbere nari nsezeye kuko ubu byari ku inshuro ya gatatu."

Yakomeje ahishura bimwe mu bitari bizwi mu itorero rya ADEPR aho atangazako ko hari igihe bimura Umuvugabutumwa cyangwa Umupasitori ari munyangire, amakimbirane, amoko no kutabana neza n’abandi.

Ati "Iyo wifitiye igikundiro baguhimbira dosiye ikwirukanisha gusa ubu ni yo wampa Paruwasi sinayiyobora kuko nanga ikintu cyose cyatuma mpusha intego."

Umuvugabutumwa Vumilia arasaba ubuyobozi bushya bw’itorero rya ADEPR kurandura amoko, munyangire n’amakimbirane akomeje kugaragara mu bashumba bamwe na bamwe ndetse guhindura amwe mu mategeko ababangamira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA