AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umugore wa Apotre Masasu yahanuye benshi barakizwa mu gitaramo cya Patient Bizimana-Amafoto

Umugore wa Apotre Masasu yahanuye benshi  barakizwa mu gitaramo cya Patient Bizimana-Amafoto
2-04-2018 saa 11:20' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5573 | Ibitekerezo

Mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Easter Celebration Pan Africa Chapter’ gitegurwa n’umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana,cyari cyatumiwemo umuhanzikazi Sinach waturutse muri Nigeria. Benshi bakiriye agakiza nyuma yo guhanurirwa na Pasiteri Lydie Masasu , umugore w’umuvugabutumwa ukomeye akaba n’umushumba mukuru w’Itorero rya Restoration Church hano mu Rwanda, Apotre Josua Masasu.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 1 Mata 2018, nibwo habaye iki igitaramo cy’amateka mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyabaye mu mvura yatangiranye nacyo kugeza kirangiye ariko imbaga y’abari bakitabiriye bagaragaje ko ahari umwuka w’Imana nta kirogoya ishobora kuhagera.

Mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo harimo icyamamare Osinach Kalu Sinach, Aime Uwimana , Israel Mbonyi ndetse na Patient Bizimana usanzwe ugitegura buri mwaka.

Umuhanzi Patient Bizimana wari wateguye iki gitaramo yageze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Ubwo buntu, Ni Muzima, Menye neza, Andyohera cyane’, indirimbo yaririmbaga yakiranwa n’amajwi menshi y’abari bitabiriye iki gitaramo wabonaga banyuzwe bikomeye.

Ubwo yasozaga kuririmba , Patient Bizimana yageze mu mwanya wo gushimira abantu batandukanye bagiye bamufasha ngo iki gitaramo kibe cyabaye, yashimiye by’umwihariko abaguze amatike bakacyitabira dore ko n’imvura yagwaga nyinshi ariko ntabwo bayitinye bemeye irabanyagira abandi bitwikira imitaka bakomeza gutambira Imana.

Patient Bizimana yashimiye cyane Papa we nawe wari waje muri iki gitaramo, anashimira Itorero rya Restoration Church abarizwamo riyobowe na Apotre Josua Masasu. Yahise ahamagara umugore w’uyu mukozi w’Imana (Pasiteri Lydie Masasu) ku rubyiniro aho yavuze ko nawe ari umubyeyi we.

Pasiteri Lydie Masasu ageze ku rubyiniro yashimiye nawe abitabiriye ariko avuga ko yifuza no gusengera abantu bashaka kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza bityo bagakizwa bakandikwa mu gitabo cy’Ubugingo.

Uyu mugore wasizwe amavuta yamagaye abantu bumva bifuza gukizwa maze akabasengera, gusa ntabwo byakunze ko baza ku rubyiniro ari nabwo yahise asaba ko aho bari abumva bashaka kubohoka bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza kuzamura ibiganza akabasengera.

Yagize ati “Yesu ashobora kukubohora kandi akinjira muri wowe akabana nawe iteka, niba uri hano zamura ukuboko kwawe, ndashaka kugufasha, biragoye ndabona bahari hano benshi, barahari reka tubasengere, zamura ukuboko kwawe”

Uyu muvugabutumwa akimara kuvuga ngo bazamure amaboko abumva bashaka kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, benshi bahise bazamura ukuboko ndetse aranabasengera ashimangira ko Yesu wabapfiriye ku musaraba agiye kubabera Umwami n’Umukiza.

Yakomeje avuga ko abakijijwe bose bakuwe mu gitabo cy’urupfu ahubwo banditswe mu gitabo cy’ubugingo kuko babaye ibyaremwe bishya.

Iki gitaramo ngaruka mwaka cya ‘Easter Celebration’ gitegurwa n’umuhanzi Patient Bizimana kikaba gisanzwe kiba ku munsi hizihizwaho Pasika, muri uyu mwaka kikaba cyari cyatumiwemo umuhanzikazi ukunzwe muri Afurika, Sinach aho bivugwa ko umwaka utaha wa 2019 hazaza umuhanzi waturutse hanze ya Afurika.

Patient Bizimana yashimiye abantu bose bamufashije kugira ngo iki gitaramo cya Easter Celebration kibe

Umugore wa Apotre Masasu yashimiye Patient Bizimana ubwitange agira mu gukora umurimo w’Imana abinyujije mu ndirimbo

Umugore wa Masasu yasengeye abemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza

Aha Pasiteri Lydie Masasu yazamukaga ajya ku rubyiniro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA