AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubuyobozi bwa ADEPR burashinjwa gusumbanisha imishahara no guhagarika amasezerano kuri bamwe mu bakozi

Ubuyobozi bwa ADEPR burashinjwa gusumbanisha imishahara no guhagarika amasezerano kuri bamwe mu bakozi
21-05-2020 saa 11:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7006 | Ibitekerezo

Bamwe mu bakozi b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], barashinja abagize Biro Nyobozi gusumbanisha abakozi kugeza ubwo hari abahagarikiwe amasezerano y’akazi kandi hari abandi bagihembwa 60%.

Abagaragaje iki kibazo ni abarimu bo mu Ishuri rikuru ry’ itorero rya ADEPR [Institut Pentecoste de Gisenyi, IPG] bavuga ko bahagarikiwe amasezerano y’akazi bikozwe n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ubusanzwe aba barimu bahembwa na ADEPR, amasezerano y’umurimo bafite bavuga ko bayagiranye ADEPR, ndetse n’ibaruwa yasinyweho n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem.

Ku wa 8 Gicurasi 2020, I Rubavu habaye Inama ya Komite Nshungamutungo iyobowe na Rev Butera Celestin, abakozi n’abarimu muri rusange basaba ko ADEPR yareba ibihe igihugu kirimo byahungabanyije ubuukungu noneho ikabagenera 75% by’umushahara bahembwaga.

Bigeze ku wa 13 Gicurasi 2020, nibwo aba barimo bashyikirijwe urwandiko rw’Umuyobozi w’Ishuri rubamenyesha ko basabwe kugera ku ishuri mu gitondo [uru rwandiko UKWEZI ifite kopi yarwo].

Bivugwa ko bahageze bagasanga ibaruwa yo gusesa amasezerano y’akazi mu gihe kitazwi yasinyweho n’Umuyobozi w’Ishuri kandi iryo shuri atariryo risanzwe rihemba abarimu.

Umwe mu barimu waganiriye na UKWEZI avuga ko bose bahise banga gusinya kuko babonaga uwabandikiye atari afite ubwo bubasha.

Yakomeje agira ati “Umuvugizi na SG bahamagaye bamwe muri twe babashyiraho iterabwoba dukomeza kwanga gusinya ariko baje gushaka umuhesha w’Inkiko w’Umwuga asinyisha bamwe muri twe ku ngufu.”

Yavuze kandi ko “Mu gihe harabandi barimo Umuyobozi w’Ishuri basigaye mu kazi ndetse abandi bakozi basanzwe bahembwa na ADEPR basinyiye kuzahembwa 60% by’umushahara bahembwaga.”

Uyu mwarimu ndetse akaba n’umukristo muri ADEPR avuga ko kuri ubu bibaza impamvu babatandukanyije n’abandi bakozi b’iri torero cyane ko nabo ariryo mukoresha wabo.

Umuyobozi w’Ishuri rya IPG, Pasiteri Barekeriyo Bonifase we yavuze ko iki kibazo ubuyobozi Bukuru bwa ADEPR bukizi ari nabwo bugomba gutanga umurongo w’uko cyakemurwamo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na UKWEZI, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem yavuze ko kuri we atumva impamvu basaba guhembwa kandi badakora.

Ati “Ibigo byose byarafunze ntabwo turi gukora. Ni abarimu bahembwa kuko abanyeshuri bari kwiga, nonese baragira ngo bahembwe kandi amashuri yarahagaze ? Ayo ni amarangamutima yabo ariko muby’ukuri nta kindi kintu cyashoboka gukorwa.”

Yakomeje agira ati “Itorero nta bushobozi rifite, niba amafaranga bahembwaga yavaga mu banyeshuri, nta bugome bikoranywe kuko natwe ntabwo twakwanga kubahemba turamutse dufite uburyo.

Rev Karuranga avuga kandi ko ibivugwa n’aba barimu by’uko hari abakozi bahembwa 60% nta shingiro bifite.

Kugeza ubu abarimu uretse abarimu b’iri shuri bahagaritswe , ushinzwe amasomo nawe ari mu bahagaritswe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA