Rev. Uwimana Jean Pierre, ni umuvugabutumwa ariko mu kazi gasanzwe akaba ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigisha mu ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu ariko inzira yo kubona urubyaro kuri we ni ubuhamya bukomeye, bwabayemo n’ibyo abahanga b’abaganga bananiwe gusobanukirwa.
Mu buhamya yahaye ikinyamakuru Ukwezi, Rev Uwimana yasobanuye uburyo mbere yo gushaka umugore na nyuma yo gushyingirwa yabaye mu bihe bikomeye ariko we n’umuryango we Imana ikababa hafi cyane. Ashimangira ko umukobwa bateganyaga gukora ubukwe yagize uburwayi bw’imirerantanga, umwe bakawukuramo naho undi ukagumamo ariko ufite ikibazo. Uyu mukunzi we yaje kumwegera amubwira ko batakibanye kuko yamaze kumenya ko atazabyara, ariko undi amunambaho amubwira ko bazabana hanyuma babura urubyaro bakazarera abana b’impfubyi.
Rev Uwimana Jean Pierre asobanura ko bamaze kubana bakomeje kwivuza ariko bakarushaho gusenga ngo Imana izakore imirimo yayo, bakabaho mu buzima bukomeye kuburyo umugore we yakundaga kenshi kurizwa n’ibihe bari barimo byo kutagira urubyaro, ariko igihe kikagera agakomera kuko Imana yari yaramuhaye isezerano ry’urubyaro ataranashaka umugabo.
Nyuma y’imyaka 6 barabuze urubyaro, baje kubona igitangaza cyababereye amayobera n’abaganga bakananirwa kubyumva, kuko raporo z’abaganga zagaragaje ko imirerantanga yombi irimo kandi ikora neza nyamara hari hashize imyaka myinshi umurerantanga umwe ukuwemo naho undi urwaye. Ibi byahise binakurikirwa n’uko umugore yahise asama, nyuma y’amezi icyenda yibaruka umwana w’umukobwa, ndetse uyu akaba yaraje gukurikirwa n’abandi bana babiri, umukobwa n’umuhungu.
Rev. Uwimana Jean Pierre n’Umuryango we
Muri ubu buhamya twafashe mu buryo bw’amashusho n’amajwi (VIDEO), umugore wa Rev Uwimana Jean Pierre ndetse n’abana babo n’ubwo bakiri bato, bashimangira iby’ubuzima bwiza bakesha imbabazi z’Imana no gukomera kwayo, bagatanya n’ihumure ku bandi bose baba baruhijwe n’ibihe bibi byo kuri iyi si.
REBA VIDEO Y’UBUHAMYA BWOSE HANO :