AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi : Bagiye kwiba kuri Kiliziya ari ku Cyumweru umwe Imana iramutanga arafatwa

Rusizi : Bagiye kwiba kuri Kiliziya ari ku Cyumweru umwe Imana iramutanga arafatwa
3-08-2021 saa 13:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3728 | Ibitekerezo

Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 abantu bane bagiye kwiba ibikoresho biri kuri Kiliziya yitiriwe Umwamikazi Mariya (Marie Reine) iherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, umwe muri bo arafatwa.

Byabereye mu Kagari ka Burunga, bariya bantu baje kwiba ingunguru zirimo kaburimbo kuri Kiliziya ya Marie Reine barabatesha ndetse hafatwa umwe muri bo.

Aba bakekwaho kuba abajura bari bazanywe n’umwe mu basanzwe bakoresha akazi ko gushyira kaburimbo ku mbuga y’iyo Kiliziya.

Uwafashwe muri bo yitwa Tuyishime Vedaste, uhakana ko atari aje kwiba ahubwo ko yari azanywe n’umwe mu bo basanzwe bakorana mu bya Kaburimbo.

Ati “Yaje kundeba ambaza niba hari akazi mfite mubwira ko ntako arabwira ngo tujyane anyereke icyo nkora, twari habaye saa kumi batangira gutema Umuzamu aratabaza bariruka ni bwo namenye ko bari baje kwiba, baramfata banyicaza hano.”

Uyu yavuze ko n’abandi bari kumwe barimo uwitwa Bugingo, na Edmond.

Umusaza w’imyaka 60 witwa Nyaminani David ushinzwe kurara izamu kuri Kiliziya yabwiye Umuseke ko abajura baje saa minani abatesha kaburimbo bashakaga kwiba aratabaza abandi bacunga umutekano b’abasecurite barafatanya bafata umwe.

Padiri Mururu kuri Cathedrale ya Cyangugu Ignace Kabera yabwiye Umuseke ko aba bajura bashakaga ingunguru bakoresha batwika kaburimbo, uwafashwe bamushyikirije RIB station ya Kamembe.

Yagize ati “Bibye Ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabati y’ingunguru twitwikiragaho kaburimbo, bari baje no kwiba goduro ziri mu ngunguru ariko bataterura, bari kuzishyira mu mufuka bari bitwaje, ni zo zatumye bafatwa.”

Inkuru dukesha Umuseke

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA