AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Patmos Choir igiye gukorera igitaramo cy’imbaturamugabo muri Kigali Convetion Center

Patmos Choir igiye gukorera igitaramo cy’imbaturamugabo muri Kigali Convetion Center
6-12-2016 saa 11:17' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2222 | Ibitekerezo

Patmos choir ibarizwa mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi, iri gutegura igitaramo cy’imbaturamugabo cyo gushima Imana no kwizihiza imyaka 20 bamaze batangiye umurimo w’ivugabutumwa bakoreye hirya no hino ku Isi.

Iki gitaramo kizaba tariki ya 24 Ukuboza 2016 muri Salle ya Kigali Convetion Center (KCC), kikaba kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga Ibihumbi 10 kuri buri muntu.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi Korali bwagiranye n’itangazamakuru bwavuze ko buhamagarira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko iza Korali yabo ko bazitabira iki gitaramo bagasangira ubutumwa bwiza busana imitima banyuza mu ndirimbo zabo.

Ubu buyobozi bw’iyi Korali kandi bwasabye abakunzi babo ko batazaterwa impungenge no kuba igitaramo cyabo kizabera ahantu hakomeye nko muri iyi nyubako ya KCC, kuko ngo buri mu nyarwanda wese ntaho ahejwe kugera mu gihugu cye.

Umuyobozi wa Patmos Choir, Aimable Niyonzima yavuze ko iki gitaramo kigamije gushimira Imana ku myaka 20 bamaze bakora uyu murimo w’ivugabutumwa.

Yagize ati “Kuba tumaze imyaka 20 dukora umurimo w’Imana dufite amahoro, umutekano ndetse n’umudendezo, tugomba kubishimira Imana turi kumwe n’abakunzi bacu dusangira ibyiza twahawe ku buntu.”


Abagize iyi Korali uko ari 18, baturuka mu matorero atandukanye ariko bose bakaba basengera mu idini ry’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi.

Ubuyobozi bw’iyi Korali bwatangaje ko amatiki yatangiye kugurishwa kandi ko abayashaka bayasanga ahantu hatandukanye nko kuri Facebook, Alimentation la Colombe, parking ya UTC, Bluse Café n’ahandi hatandukanye.

Amwe mu mateka ya ‘Patmos Choir’

Patmos Choir yatangiye umurimo mu mwaka wa 1996, itangizwa n’abanyeshuri bigiye hirya no hino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bagiye gutaha ubukwe bwa mugenzi wabo witwa Samwel Gatoya, nyuma yo kwicara no gutekereza neza impano bifuzaga kumuha, basanze bamugenera impano y’indirimbo cyane ko bose baririmbaga mu ma korali yo ku mashuri bari barizemo.

Nyuma y’ubwo bukwe bwa mugenzi wabo, baje gusanga guhura kwabo kutahagararira aho niko gutumira abandi bagenzi babo maze batangiza Korali bahaye izina rya PATMOS ari naryo bagifite kugeza ubu. Iyi korali yatangijwe n’abanyamuryango bageraga kuri 30.

Uko iminsi yagiye ihita, Patmos Choir yakomeje umurimo wayo mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange nko muri RDC, Uganda, Kenya n’ahandi hatandukanye.

Kuri ubu Patmos Choir igizwe n’abanyamuryango bahoraho bagera kuri 18 ndetse n’undi muryango mugari w’abayishyigikiye mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Patmos choir imaze kugira Album 7 z’amajwi ndetse n’izindi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA