AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyuma yo kwamamara muri ’Ni wowe mugenga’, Hategekimana agiye gukorera agashya ab’i Rubavu

Nyuma yo kwamamara muri ’Ni wowe mugenga’, Hategekimana agiye gukorera agashya ab’i Rubavu
18-11-2016 saa 13:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2607 | Ibitekerezo

Joseph Hategekimana wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ni wowe mugenga” yateguriye abanya Rubavu igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana zigezweho nka reggae, RNB, afro-beat ndetse na Hip hop.

Nyuma yo kumenyekana cyane mu ndirimbo "Ni wowe mugenga" n’izindi nyinshi zashyizwe hanze na Chorale aririmbamo yitwa “Il est Vivant”, Joseph Hategekimana yahisemo kwagura inganzo ye akora n’indirimbo zikunzwe mu njyana zigezweho nka Reggae, afro-beat, RNB ndetse na Hip Hop afatanyije n’itsinda yahimbye ryitwa “Lumiere de Vie”.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "NI WOWE MUGENGA" :

Afatanije na UKURI Jean Claude, uzwi cyane ku izina rya “Verite”, yakoze indirimbo ziganjemo injyana ya Hip Hop, ikintu benshi batamenyereye mu ndirimbo zihimbaza Imana kandi abatari bacyeya bishimira dore ko iyo njyana yigaruriye imitima ya benshi cyane cyane urubyiruko rutari ruyimenyereye mu ndirimbo zihimbaza Imana.

REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO ZE IRIMO N’INJYANA YA HIP HOP :

Kuri icyi cyumweru rero, tariki ya 20 Ugushyingo 2016, kuri Centre socio-culturel Gisenyi aho azafatanya n’abahanzi bamaze kubaka izina muri Kiliziya gatorika harimo NTABANGANYIMANA Vincent de Paul, SEBAGIRIRWA Aimable na Group Lumiere de Vie ari nayo uyu UKURI Jean Claude (Verite) uririmba Hip Hop abarizwamo, yabateguriye igitaramo cy’imbaturamugabo aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Joseph Hategekimana yemeza ko iki gitaramo kizagenda neza, kikazaryohera abakitabira kandi hari udushya twinshi abikiye abanya Rubavu, dore ko bari bamaze igihe kinini babimusaba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA