Mu gihe byari bimenyerewe ko abapadiri bigishaga gusa amasomo akubiye mu Ivanjiri ntagatifu, Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Francis, yatanze amabwiriza y’uko bagomba no kwigisha abayoboke b’idini ryabo ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi gahunda Kiliziya iyifashe nyuma yo kubona ko ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere bigenda byiyongera ngo bityo hatagize igikorwa abantu bazisanga mu kaga gakomeye.
Ubuyobozi bwa kiliziya gatorika kandi bwemeje ko iyi gahunda nishyirwa mu bikorwa izatuma abantu basobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije, ari nabyo bizafasha Isi kurwanya ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi Umushumba wa Kiriziya gatolika yabishimangiye avuga ko hagiye gushyirwa isomo rijyanye n’imihindagurikire y’ibihe mu masomo abapadiri bigaga iyo bari kwigira kuba Abasaseridoti.
Papa Francis yasabye abapadiri ko izi nyigisho z’imihindagurikire y’ikirere zizajya zitangwa mu buryo butandukanye n’ubwa politiki .
Ikinyamakuru kitwa Cathoric.org cyatangaje ko intego bafite atari ukwinjira muri politiki ahubwo ngo Kiriziya Gatorika yigisha ikintu cyose gishobora guhindura ubuzima bw’umukirisitu wayo.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko iyi gahunda Kiriziya itayiteguye ku nyungu za muntu gusa ngo bizanagirira inyungu zikomeye ibidukikije.
Kiriziya gatorika yemeje ko izakomeza gushishikariza abapadiri kwigisha aya masoma abayoboke bayo, kandi ngo hari icyizere cy’uko bizatanga umusaruro ugaragarira buri wese.