Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yasabye Abakristu Gatolika n’abanyarwanda muri rusange kuzirikana ko n’ubwo bari mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka bagomba kuyizihiza bazirikana ko bugarijwe n’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Ni ubutumwa yatanze ubwo yifurizaga abanyarwanda Noheli nziza, aho yabasabye no kuzirikana ko icyorezo cya #COVID19 gihari, asaba kwirinda ikintu cyose cyagiha urwaho.
Yagize ati “Tuzirikane ko tunugarijwe, twizihize iminsi mikuru isoza umwaka dukurikiza ingamba zose zo kwirinda icyorezo cya COVID19. Imana ikunda u Rwanda n’Abanyarwanda, yaduhaye ingabire nyinshi harimo n’iy’Ubukaridinari, ariko iruta izindi zose ni iy’ubuzima.”
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda avuga kandi ko abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko iki cyorezo kiri guhitana ubuzima n’ubwo Imana izakidukiza ariko nabo bagomba kubigiramo uruhare bubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha.
Icyorezo cya COVID19, cyugarije Isi yose cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020, kuva icyo gihe abantu benshi bakomeje kucyandura abandi bagahitanwa nacyo, inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima zikangurira abantu kubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi mu gihe bitari ngombwa ndetse n’ugiyeyo akibuka gusiga intera hagati ye n’undi.
Minisiteri y’Ubuzima kandi igira inama abantu yo gukaraba intoki kenshi bifashishije amazi meza n’isabune cyangwa bagakoresha imiti yabugenewe izwi nka Hand sanitizers. Ikiruta ibyo byose ariko abantu bagirwa inama yo kwirinda gukoresha ibirori n’amakoraniro atari ngombwa.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda avuga kandi ko “Turakangurira Abakristu Gatolika kutihutira gucyuza ibirori bitumiwemo imbaga y’abantu benshi nyuma yo guhabwa Amasakaramentu nka Batisimu, Ukarisitiya ya Mbere cyangwa gukomezwa.”
Yakomeje agira ati “Ni tumara gutsinda iki cyorezo, tuzongera dutarame mu birori bitandukanye.”
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 707 401, hasanzwemo abantu 7670 banduye. Muri bo 6203 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1398 bakiri kwitabwaho mu gihe abamaze guhitanwa nayo ari 69.