Musenyeri Ngirabanyiginya Dominiko wo muri Diyosezi ya Nyundo ku Gisenyi, yitabye Imana muri iri joro ryo kuwa Gatatu tariki 6 Nzeri 2016 azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro yari arwariyemo.
Hari hashize igihe kirekire Musenyeri Dominiko Ngirabanyiginya arwaye, akaba yatabarutse afite imyaka 79 y’amavuko. Yatangiye umurimo w’ubusaseridoti mu 1964, akaba yari Musenyeri w’Icyubahiro muri Diyosezi ya Nyundo.
Musenyeri Dominiko Ngirabanyiginya, azwiho by’umwihariko kuba yarabashije guhimba indirimbo nyinshi zikoreshwa mu gitambo cya misa, indirimbo zikoreshwa hirya no hino muri Kiliziya Gaturika.
Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko Musenyeri Ngirabanyiginya yaguye mu bitaro bya Rubavu biri mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.
RIP Msgr,uyu musaza birantunguye kuko nari nsanzwe muzi kubitaro bimwe yivurizagaho ariko si narinziko ari MSgr
Yaraganiraga cyane
Imana imwakire.