Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahaye ikiruhuko cy’izabukuru uwari umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo nibwo ku rubuga rwa Vatican hashyizweho itangazo rivuga iby’izi mpinduka rinashimangira ikiruhuko cy’izabukuru Papa Francis yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wari umaze imyaka 21 ayobora Arkidiyosezi ya Kigali.
Ni itangazo ryagiraga riti “Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yemereye ikiruhuko cy’izabukuru uwari umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali mu Rwanda Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo.”
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ni we wemeza ugomba kuba musenyeri ndetse akaba ari nawe umwemerera ikiruhuko cy’izabukuru akanagena n’umusimbura ku buyobozi bwa diyosezi.
Kugeza ubu ntiharammenyekana uzayobora Diyosezi ya ya Kibungo yayoborwana na musenyeri Kambanda wari umaze imyaka isaga 5 ayobora iyi Diyosezi.
Amateka ya Musenyeri Kambanda Antoine wagizwe umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali
Musenyeri Antoine Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikiddiyosezi ya Kigali-Rwanda, afite imyaka 60.
Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.
Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.
Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.
Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale.
Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo.
Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, ahabwa inkoni ya Gishumba tariki 20 Nyakanga.
Musenyeri Kambanda Antoine,niwe wagizwe umuyobozi wa Arkidiyosezi ya Kigali