Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Mata 2018, imbaga y’abakirisitu gatolika basengera muri paruwasi ya Regina Pacis i Remera iri mu Mujyi wa Kigali bakoraniye kuri Sitade Amahoro i Remera mu masengesho yo gusengera, gusabira no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Padiri Ubald wari uyoboye aya masengesho yabasengeye bamwe muri bo bakira indwara z’akarande zirimo Cancer n’izindi nyinshi
Aya masengesho ngarukamwaka yabimburiwe n’igitambo cya misa cyatangiye ku isaha ya saa yine z’igitondo, ategurwa na Paruwasi Regina Pacis Remera, abaye ku nshuro ya gatatu aho abakirisitu bo muri iyi paruwasi bafata umwanya bagasabira ndetse bakibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri Ubald Rugirangoga wayoboye iki gitambo cya misa cyari kitabiriwe n’abakirisitu gatorika bo muri iyi paruwasi ya Regina Pacis ndetse n’incuti zabo zirimo n’abaje baturutse mu yandi madini n’amatorero, harimo kandi n’abayobozi mu nzego za leta barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Fidele Ndayisaba.
Padiri Ubald yagarutse ku butumwa , bwagarutse cyane ku masomo n’ivanjiri byasomewe muri iki gitambo cya misa, harimo isomo rya mbere ryasomwe mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa ndetse n’isomo rya kabiri ryasomwe mu gitabo cya Mutagatifu Yohani intumwa mu gihe ivanjiri yasomwe kwa Luka.
Padiri Ubald yagarutse cyane ku gutanga no gusaba imbabazi avuga ko abantu bose baba abakoze Jenoside n’abayikorewe bafite ibikomere aho yavuze ko burya uwakoze Jenoside yasigaranye igikomere cyo kwamaganwa n’isi yose ndetse no gusigara yibaza uburyo abo bari baturanye ndetse n’abo basangiraga yabishe abaziza uko baremwe kandi bari ibiremwa nkawe.
Yanavuze ko kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibikomere ku mitima yabo by’ababo babuze ndetse no kuba bamwe barasigaranye inkovu n’ibindi bikomere bishingiye ku ihungabana n’ihahamuka basigaranye, avuga ko umutwaro aba bose bafite ari uwo gusaba imbabazi ku bakoze Jenoside no gutanga imbabazi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis, Ntabyera Charles yavuze ko iki gikorwa nk’iki cyo kwibuka bagikora buri mwaka bakanaboneraho gusengera igihugu no gusabira by’umwihariko abayobozi bafasha igihugu mu kugera ku bikorwa byiza by’iterambere rya bose.
Padiri Charles kandi yavuze ko mu gihe nk’iki cyo kwibuka bahurira hamwe mu gusaba ibitangaza no komora ibikomere byashegeshe imitima kugira ngo ibashe kubohoka bityo abakoze Jenoside basabe imbabazi n’abayikorewe batange imbabazi.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko kwibuka ari umuco w’abakirisitu ashimangira ko iyo abakirisitu bizihiza Pasika baba bibuka urupfu n’izuka rya Kirisitu.
Minisitiri Uwacu kandi yavuze ko mu kwibuka amateka ashaririye yabaye ku Rwanda ni uburyo bwo gufata ingamba z’uko bitazongera kubaho ukundi.
Yakomeje avuga ko niba abakirisitu bibuka Yezu Kirisitu bataramubonye byaba bibabaje kutibuka ba baturanyi babo bari baturanye barimo n’abana b’impinja bishwe urupfu nk’urwo Yezu yapfuye.
Yanasabye abakirisitu kuba bakoresha ibi bihe mu kwisuzima bakareba aho batakoze neza ngo bakize wa mwana cyangwa wa muturanyi wishwe barebera. Abasaba kandi kwibuka biyubaka nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.
Nyuma y’igitambo cya misa no kumva impanuro z’abayobozi batandukanye, Padiri Ubald yazengurutse mu bakirisito agenda abaha umugisha anabasengera aho nyuma y’uyu muhango yavuze ko hari benshi bakize indwara zitandukanye harimo abo yavuze bakize Diabete, cancer n’izindi ndwara.
Yavuze kandi ko Yezu atanze amahoro mu ngo, atanze ingabire yo gusaba imbabazi no kubabarira. hari kandi ngo n’abafashe ingamba zo kureka ibiyobyabwenge
Padiri Ubald yasengeye benshi barimo n’abafite ubumuga barakira
Padiri Ubald yazengurukaga mu bakirisito agenda abaha umugisha wa Yezu Kirisitu
Abayobozi bakuru b’igihugu nabo bari bitabiriye aya masengesho
Abarembye cyane bari baryamishijwe ku buriri mu cyumba nabo yasanzemo abaramburiraho ibiganza abaha umugisha
Aya masengesho yari yitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu