AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu buryo bweruye, Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera uruhare yagize muri Jenoside

Mu buryo bweruye, Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera uruhare yagize muri Jenoside
20-11-2016 saa 07:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4341 | Ibitekerezo

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yasabye imbabazi ku mugaragaro kubera uruhare abihaye Imana n’abakirisito bayo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, iboneraho no kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi ba Diyosezi zose zo mu Rwanda tariki 17 Ugushyingo 2016 rikaba ryanasomye mu misa muri Kiliziya zose zo mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2016, Kiliziya Gatolika igaragaza ko abashumba bayo ku rwego rw’isi uko bagiye basimburana, bagaragaje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi kandi Kiliziya ikaba ifite inshingano zo kwita ku basigiwe ibikomere nayo.

Muri iri tangazo, Kiliziya isaba imbabazi igira iti : "Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepiskopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakristu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Koko rero bakoze icyaha gikomeye cy’inabi ya muntu. Turasaba Imana kugira ngo ihindure imitima yabo, ibafashe kwicuza, kwiyunga no kugirira neza abo bahemukiye, bemere impuhwe zayo kandi bizere n’impuhwe z’abanyarwanda. Ukwicuza kwabo gutume batinyuka kuvuga ukuri, kugira ngo umutima wabo ushobore gukira icyaha gikomeye bagiriye Imana , bakakigirira n’igihugu cyose. Bumve ko Imana yakira uwicujije wese, wemeye guhindura imigenzereze ye, maze bubakire hamwe n’abandi igihugu kirangwa n’ineza yayo, urukundo n’ubwumvikane."

Kiliziya kandi yitandukanyije n’imigirire yose, n’imyumvire yose bijyanye n’ivangura n’irondakoko bigikomeza gutoneka ibikomere twasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi. Yagize iti : "Turasaba Imana gufasha Abanyarwanda bose bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwicuza bagahinduka. Twebwe abepiskopi banyu, mu izina ry’abakristu gatolika bo mu gihugu cyacu, muri uku gusaba imbabazi twitandukanya ku buryo bwose n‘icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, tunitandukanije n’imigirire yose, n’imyumvire yose bijyanye n’ivangura n’irondakoko bigikomeza gutoneka ibikomere twasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi."

Bakomeza bagira bati : "Turasaba Imana ngo abantu bose bafite intimba n’ububabare byatewe n’amateka mabi twaciyemo muri iki gihugu ibahe imbaraga z’umutima zo kutiheba ahubwo bizere Imana itigera itererana abayo. Turasabira abarwayi, abafite ubumuga, imfubyi, abapfakazi, imfungwa, impunzi n’abandi bose bakomerekejwe n’ibyo twaciyemo kimwe n’imiryango yose yazahajwe n’ubukene ngo bagire ababagoboka, babagaragariza umutima w’impuhwe."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA