AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kizito Mihigo yataramiye ab’i Rwamagana batahana ibyishimo bisendereye-Amafoto

Kizito Mihigo yataramiye ab’i Rwamagana  batahana ibyishimo bisendereye-Amafoto
17-12-2018 saa 18:02' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2712 | Ibitekerezo

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018, Umuhanzi Kizito Mihigo yasuye Paruwasi ya Kiliziya Gatolika i Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, ayikoreramo igitaramo gikomeye cyahembuye imitima y’imbaga y’abakirisitu bacyitabiriye.

Iki gitaramo kitabiriwe mu buryo budasanzwe Kizito Mihigo yamaze amasaha atatu aririmba mu muziki w’umwimerere zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe .

Mbere yo gutaramira abakunzi be b’i Rwamagana, Kizito Mihigo yabanje gutungurana aririmbana n’abana bato bagize Korali yitwa Bright Angels yaririmbye Missa ya kabiri, ayifasha gucuranga no kuririmba.

Ubwo Missa ya Kabiri yahumuzaga, nibwo Kizito Mihigo yatangiye gutaramira abari baje muri iyi Missa, mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu n’iminota makumyabiri abantu bizihiwe bikomeye.

Mu ndirimbo Kizito Mihigo yaririmbiye abakristu ba Rwamagana harimo : “Inuma”, “Yohani Yarabyanditse”, “Arc en Ciel”, “Aho kuguhomba yaguhombya, “Nyina wa Jambo”, n’izindi.

Iki gitaramo Kizito Mihigo yakoreye i Rwamagana, kibaye icya gatatu akoze nyuma yo kuva muri gereza, nyuma y’icyabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo ndetse n’icyabereye iwabo i Kibeho.

Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’indirimbo za Kizito

Kizito afite gahunda yo kuzenguruka ama Paruwasi yose yo mu Rwanda aririmbira abakunzi be

Ab’i Rwamagana bishimiye kongera kubona Kizito

Abantu bafatanyaga na Kizito kuririmba indirimbo ze

Mbere y’igitaramo Kizito yafashije Korali y’abana baririmbye mu Missa ya Kabiri

Yabacurangiraga anarirrimba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA