AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umupfumu w’imyaka 24 yagaragaje iby’amayobera avurisha abakurambere - VIDEO

Kigali : Umupfumu w’imyaka 24 yagaragaje iby’amayobera avurisha abakurambere - VIDEO
13-02-2019 saa 10:17' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11944 | Ibitekerezo

Kanyamahanga Eric, ni umugabo ukiri muto kuko afite imyaka 24 gusa y’amavuko, akaba ashimangira ko kuva afite imyaka 20 yatangiye ubuvuzi gakondo nk’umupfumu wabigize umwuga aho avuga ko avura indwara zitangaje yifashishije abakurambere be bapfuye ajya ahura nabo buri munsi bakaganira. Mu kiganiro kirambuye twagiranye yahishuye byinshi bidasanzwe ku buvuzi bwe.

Kanyamahanga ni umupfumu uvuga ko abikomora kuri sekuru, ariko mu kazi ke akaba anitabaza abakurambere be bapfuye barimo ba nyirakuruza, ba sekuruza n’abandi, ngo aba bose bajya bahurira mu kazu afite mu rugo yita indaro, bakava mu bapfuye bakagaruka bakaganira bakamufasha ibiba byananiranye akabishobozwa n’imbaraga zabo.

Bijya gutangira, ikinyamakuru Ukwezi cyamenye ibyo uyu mugabo ukuri muto agaragaza ko avura, binyuze ku rupapuro yahaye bamwe mu bamugana rugaragaza indwara zose ashobora kuvura, bituma umunyamakuru ashaka kubonana na nyirubwite.

Izi zose ni indwara Kanyamahanga Eric ahamya ko avura mu buryo bworoshye

Gutanga umuti utuma uwabuze akazi akabona, umuti w’urukundo utuma umuntu akundwa cyane, umuti utuma umucuruzi abona abakiriya, umuti ugarura ibyibwe, umuti utuma abakwambuye bahita bakwishyura, umuti utuma umukobwa wabuze umugabo azinguka agahita amubona, umuti uhuza abatandukanye n’indi myinshi itandukanye niyo Kanyamahanga avuga ko atanga kandi ngo amaze gufasha abatari bacye, aho ngo yitabaza abakurambere be bakamufasha gukemurira abamugana ibyo bibazo byose.

Aka kazu ngo ni indaro avuganiramo n’abakurambere be bapfuye bakamuha amabwiriza

Kanyamahanga yadutangarije ko hari indwara avura akoresheje imiti y’imyahirano hakaba n’iyo akoresha amagambo gusa abifashijwemo n’imbaraga z’abakurambere, kandi ngo bimaze gufasha benshi mu bamugana yagiye akemurira ibibazo. Mu rugo iwe hari intama y’ibara rimwe avuga ko hari umuntu waje afite ikibazo cy’amagini akamutuma kuzana iyo ntama ngo ayamukuremo ayashyire mu ntama, umuntu agakira hanyuma intama ikaguma iwe aho ntawayirya cyangwa ngo agire ikindi ayimaza ahubwo ategereje ko igihe kizagera igapfa ayo magini akagendana nayo.

Iyi ntama ngo amagini yavuye mu muntu ayijyamo, ategereje ko izapfa akayimbana n’ayo magini

Kanyamahanga avuga ko hari abajya baza kwivuza iwe akababwira ko indwara barwaye bakwiye kuzijyana ku kigo nderabuzima kuko ngo yemeranya na Minisiteri y’Ubuzima ko hari abavuzi gakondo bashaka kubeshya ko bavura indwara zose kandi bishakira amaramuko. Avuga kandi ko afite imbaraga zidasanzwe zituma n’uwamubuza kuvura yajya abikora mu buryo bwihariye aho yemeza ko afite inkoni ashobora kwitwaza abakurambere bakamufasha kuyikirisha abantu atiriwe abaha imiti.

Izi ndwara zose ngo Kanyamahanga arazivura

Mu kiganiro twagiranye, twamubajije byinshi biteye amatsiko ku buvuzi bwe n’imbaraga z’ubupfumu ahamya ko afite, asubiza ashize amanga agaragaza ko ari umunyempano gakondo udasanzwe ufite ububasha buhebuje.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA