AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kayonza : Kiliziya yafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza

Kayonza : Kiliziya yafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza
14-06-2021 saa 08:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1733 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabaye buhagaritse Kiliziya ya Paruwasi Gatulika ya Rukara kwakira amasengesho kubera kurenga ku mabwiriza yo kwinda icyorezo cya COVID-19.

Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, imenyesha Padiri mukuru wa Paruwasi Gatulika ya Rukara ko barenze ku mabwiriza ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021 mu misa yabaye yo gushyingura.

Iyi baruwa ivuga ko iriya Kililiziya yarenze ku mabwirizwa yafatiwe mu ama y’Abaminisitiri yo ku itariki 31 Gicurasi 2021.

Ariya mabwirizwa avuga ko urusengero rutagomba kurenza 50% by’ubushobozi bwarwo bwo kwakira abantu, aho ndetse no mu ngingo ya 2 ivuga ko mu mihango yo gushyingura itagomba kurenza abantu 30.

Iyi baruwa y’Umuyobozi w’Akarere ivuga ko umubare w’abitabiriye kiriya gitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu urenga ugenwa n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri , bityo iyo Kiliziya ikaba ifunzwe by’agateganyo.

Iyi baruwa kandi ivuga ko iki cyemezo kimenyeshejwe inzego zinyuranye zirimo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Kayonza na Antoine Karidinali Kambanda, Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo akaba na Arkiyepiskopi wa Kigali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA