Pasiteri Numukobwa Epiphanie uzwi nka Pastor Fanny yavuze ko Imana izi izanye ihumure ku bantu bari ku musozi w’ibibazo birimo kubura akazi, kubura urubyaro n’indi mihangayiko y’Isi avuga ko igihe bazengurukiye uwo musozi gihagije hageze ngo bawuveho.
Uyu Mushumba ukorera ivugabutumwa Itorero Getsemani Ministries, rikorera I Kabuga mu Murenge wa Rusorora, Akarere ka Gasabo yagarutse kuri ibi mu kigisho cyagarutse ku kuba abantu bakunze kunyura mu bigeragezo bagatakaza ibyiringiro.
Muri Bibiliya Yera igitabo cya 2Ugutegeka 2:2 hagira hati “Uwiteka arambwira ati igihe mwazengurukiye uyu musozi kirahagije ni mutambike mugende mwerekeje ikasikasi kandi utegeke abantu uti mugiye kunyura mu gihugu cya bene wanyu abesawo batuye muri Seyiri bo bazabatinya ni uko mwirinde cyane.”
Pasiteri Numukobwa yavuze ko “Imana izanye ihumure kugira ngo ukomere ntucike intege ntusibire mu kigeragezo, ntusibire ku musozi.”
Yavuze ku buhamya bw’umukristo wari ufite amadeni wari warashyizwe ku rutonde rwa ba bihemu bambuye banki.
Ati “Kuko yasengaga Imana akayibwira ati Mana ndagusenga, nkakubyinira nkakuririmbira kandi ndi bihemu ? Haje umuntu mu rusengero Imana imukoreramo amwishyurira miliyoni 3Frw.”
Muri iki kigisho kandi Pasiteri Numukobwa avuga ko Imana izanye ihumure ku bayizera kuko n’ubwo hari ibihe bigoye ushobora kuba uri kunyuramo hari n’abandi bari kunyura mu bikomeye.
Reba hano video