AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Diyoseze ya Cyangungu yapfushije Musenyeri muri 2018 yahawe umushya ari we Padiri Sinayobye

Diyoseze ya Cyangungu yapfushije Musenyeri muri 2018 yahawe umushya ari we Padiri Sinayobye
6-02-2021 saa 18:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1538 | Ibitekerezo

Nyuma y’imyaka ibiri Diyoseze ya Cyangugu ipfushije Musenyeri ari we Bimenyimana Jean Damascène, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yahaye ubusenyeri Padiri Edouard Sinayobye akaba yahawe kuyobora iyi Diyoseze.

Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 06 Gashyantare 2021 ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yagize Padiri Edouard Sinayobye, umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu.

Padiri Edouard Sinayobye ubu wagizwe Musenyeri, yari asanzwe ari Umuyoboz wa Seminari Nkuru ya Nyumba yo muri Diyoseze ya Butare.

Edouard Sinayobye wahawe ubusaseridoti muri 2000, asanzwe ari n’umwanditsi kuko hari igitabo yanditse kivuga ku mabonekerwa y’i Kibeho, akaba yaragiye akora n’ibindi bikorwa binyuranye.

Mu mirimo ya kiliziya Gatulika yakunze gukorera muri Diyoseze ya Huye harimo umuyobozi wungirije wa wa Katederali ya Butare ndetse yanabaye umucungamutungo w’iyi Diyoseze.

Padiri Sinayobye wavukiye mu Karere ka Gisagara muri Mata 1966, asanzwe afite impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorat) muri Tewolojiya.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA