AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Apôtre Masasu yasabye abashakanye gukirigitana mu rusengero bagatera ‘appétit’ abatararongora

Apôtre Masasu yasabye abashakanye gukirigitana mu rusengero bagatera ‘appétit’ abatararongora
10-10-2018 saa 08:54' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5731 | Ibitekerezo

Umuyobozi wa Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yasabye abagabo kujya bicarana n’abagore babo mu rusengero, anabasaba kujya bakirigitana mu gihe cyo kuramya mu rwego rwo guitera ishyaka urubyiruko rutinda gushaka.

Ubu buryo ngo nibuzajya bushyirwa mu bikorwa, buzafasha abashakanye gukomera mu rukundo rwabo binatume barukongeza mu rubyiruko rutararongora.

Ibi Apôtre Masasu yabigarutseho ubwo yasozaga amasengesho y’iminsi 14 y’umuryango, yari agamije kongera urukundo hagati y’abashakanye mu rwego rwo kubaka umuryango.

Apôtre Masasu yanenze abagabo baza mu materaniro bagera mu rusengero bakihunza abagore babo umwe akicara ukwe undi ukwe, avuga ko bidakwiye ku bantu bakijijwe.

Yagize ati “Sinshaka kongera kubona abagore baticaranye n’abagabo babo. Abagabo bataza mubandekere njye n’Uwiteka tuzabakurura, ariko abaza mwe gutatana. Ibyo kubona umugore yicaye hariya, umugabo yicaye hariya simbishaka.”

Yanabemereye (abashakanye) ko bazajya bakirigitana mu gihe cyo kuramya mu rwego gutera ishyari urubyiruko rutarashaka maze narwo rugire icyo rwibwira.

Yagize ati “Mugomba kwicarana […] Mujye mubakirigita ndabyemeye .Mwigize abanyamwuka usanga mwihungije abagore banyu, ntabwo ari igisimba mwegere ! Bizatuma aba baseribateri bari ahangaha bumiranye bibatera ishyaka ryo kurongora.”

Masasu yavuze ko umugabo ari we usabwa kubanza gukunda umugore we kugirango umugore na we abone uko amugandukira.

Ati “Umugore n’ubwo yagukuba na zero usabwa kuba ari wowe ubanza kumukunda. Umugabo kuvuga ngo sinzamukunda ataraganduka, ayo ni amakosa ! Mukunde atanagandutse, nagutuka umusome.”

Apôtre Masasu yemereye abashakanye gukirigitana mu materaniro mu rwego rwo gutera ishyaka urubyiruko rutararongora


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA