Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwashyize hanze amabwiriza yo kwitegura ifungurwa ry’insengero hubahirizwa ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Muri aya mabwiriza harimo abuza abantu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ririmo Mobile Money, Tigo Cash ndetse n’ubundi buryo butandukanye.
Ni amabwiriza yatangajwe na RGB, kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020, akubiyemo ingamba abayobozi b’amadini basabwa kubahiriza mu gihe insengero zizaba zamaze gufungurwa.
Ku wa 5 Kamena 2020, habaye inama yahuje Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda [RIC], ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu binyuze muri RGB.
Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama niyo yashingiweho hafatwa aya mabwiriza agomba gukurikizwa ndetse ku wa 22 Kamena, RIC yakoze inama igaragaza ibyo amadini n’amatorere yiteguye kubahiriza igihe insengero zizaba zafunguwe.
Mu mabwiriza yashyizweho ari nayo yaganiriweho n’izo nzego zose by’umwihariko hanagendewe ku mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.
Muri ayo mabwiriza harimo ko ahasengerwa hasanzwe habera amateraniro bizasaba ko itsinda ribishinzwe rizabanza gukora ubugenzuzi bityo rikemeza niba koko urwo rusengero ruzemererwa kwakira abakristo muri ibi bihe bya COVID19.
Abazakora ubu bugenzuzi ni abazashyirwaho mu Murenge w’aho urusengero ruri n’abahagarariye Itorero/Idini/Kiliziya kandi Inzego z’akarere nizo zizajya zemeza ibyavuye muri ubwo bugenzuzi.
Abakristu bagomba kwicara bahanye nibura intera ya metero 1,5 hagati y’umuntu n’undi kandi hagashyirwaho ibimenyetso by’ahemerewe kwicara n’ahatemerewe.
Abayoboke kandi batanga amaturo hakoreshejwe ikoranabuhanga (MoMo, Money Transfer, Bank Transfer).