Umuvugabutumwa umaze kumenyekana cyane mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire, asanga gusezeranya abageni mu gihe umusore yamaze gutera umukobwa inda, nta kibazo kirimo kuko ahubwo ari uburyo bwo kubafasha no kubumva, kuko iyo umuntu yagize ikibazo udakwiye kumwongerera ibibazo ahubwo ukwiye kubafasha gusohoka mu kibazo.
Uyu muyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani avuga ko uretse amahame y’ abantu ubundi nta hantu na hamwe muri Bibiliya havuga ko umukobwa watwaye inda aratashaka umugabo itorero ridakwiye kumusezeranya.
Antoine Rutayisire ati : "Ntaho byanditse muri Bibiliya ko bibujijwe gusezeranya umukobwa utwite, birabujijwe gusambana yego ariko abasambana bose siko batwita, niba mfite abantu bagera kuri makumyabiri, cumi n’icyenda barasambanye, cumi n’ umunani ndabasezeranya kuko babaye incakura bagakoresha agakingirizo cyangwa ibinini, wawundi w’ injiji utaranibutse kubikoresha akaba ariwe mpana ? ... Bibiliya ariryo tegeko rikuru tugenderaho nta murongo n’umwe wanditsemo ngo umukobwa natwita ntuzamusezeranye."
Rev Dr Rutayisire asanga kandi amatorero yanga gushyingira abashaka kubana ngo kuko badaturuka mu itorero rimwe ari intege nke z’ itorero no gushaka kwivanga. Uyu muvugabutumwa mu kiganiro cy’amashusho twagiranye yasobanuye ibyo abona bisigaye bituma abashakanye batandukana cyane, yamagana cyane abahanurira abantu abo bakwiye kubana nabo kandi bo ubwabo badakundana, atanga inama ku rubyiruko anahishura byinshi bijyanye n’ubukwe, urushako n’umuryango.
REBA VIDEO Y’IBYO YATANGAJE BYOSE HANO :