Umuyobozi w’Umuryango Peace Plan akaba n’Umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero ry’Abangilikani, Bishop Bilindabagabo Alexis yashimangiye ko icyo Abanyarwanda bahagurukiye kitabananira ndetse no guca ibiyobyabwenge burundu byagerwaho.
Ibi Bishop Bilindabagabo yabigarutseho kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2018 mu kiganiro n’abanyamakuru agaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu kurandura ibiyobyabwenge.
Ihuriro ry’amadini n’amatorero ryateguye ubukangurambaga bw’ibyumweru 2 mu gihugu hose, bugamije kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Bishop Bilindabagabo yavuze ko ibanga ryo kurandura ibiyobyabwenge bigacika burundu ari ugushyira hamwe.
Yasobanuye ko Abanyarwanda ari abahanga mu kwikemurira ibibazo no guhangana n’ikintu cyose cyashaka kubangamira iterambere n’umudendezo wabo, ku buryo nta cyabavangira ngo bananirwe kugitsimbura.
Yagize ati “Abanyarwanda ni abahanga mu kwica ibihanda, baba ari Abanyarwanda bizera, baba ari abatizera, abanyarwanda bica ibihanda.”
Yatanze urugero ku rugamba rwo guhagarika Jenoside rwagizwemo uruhare n’Abanyarwanda, ashimangira ko ababikoze batananirwa kurandura ibiyobyabwenge.
Ati “Muzi neza amateka y’u Rwanda, muzi Jenoside yakorewe Abatutsi, murabizi neza ko Jenoside itahagaritswe n’Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi bari ibihangange, yahagaritswe n’abana b’Abanyarwanda. Hari ibihanda rero u Rwanda rushobora guhangara, icy’ibiyobyabwenge nacyo kizaba kimwe muri byo.”
Ubu bukangurambaga buzakorerwa mu mirenge yose igize igihugu, ku buryo ubutumwa buzagera ku bantu benshi, maze bazafatane urunana mu guhashya ababinywa n’ababikwirakwiza.
Umuvugizi wa ADEPR, Karuranga Ephrem yavuze ko hari gahunda yashyizweho yo guhuriza hamwe abana bakabashakira ibibahuza, nk’imikino itandukanye kugira ngo batabona umwanya wo gutekereza kujya mu biyobyabwenge.
Yashimangiye ko ubukangurambaga bukorwa n’amadini n’amatorero butanga umusaruro ufatika, ngo kuko bigaragarira mu batanga ubuhamya babivuyemo.
Muri ubu bukangurambaga kandi, hateganyijwe ikiganiro kizahuza abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu n’abayobozi b’amatorero n’amadinikizabera kizabera Camp Kigali mu ihema rinini ry’Akagera ku wa 29 Ugushyingo 2018, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Goliath araguye’ .
Bishop Bilindabagabo n’Umuvugizi wa ADEPR, Karuranga Ephrem bashimangiye ko ubufatanye ariyo ntwaro izarandura ibiyobyabwenge