AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Uko byifashe mu rugo rw’Umunyamakuru Theo wa Umubavu Tv nyuma y’ifungwa ry’umugore we

VIDEO : Uko byifashe mu rugo rw’Umunyamakuru Theo wa Umubavu Tv nyuma y’ifungwa ry’umugore we
9-11-2022 saa 07:03' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4291 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko RIB yemeje ko ifunze Umwali Chantal ,umugore w’Umunyamakuru wa Umubavu TV , Nsengimana Theoneste ubu ufungiye imageragera , umunyamakuru wa UKWEZI TV yasuye mu rugo rw’uyu munyamakuru.

RIB kandi yavuze ko yanataye muri yombi uwitwa Ihorahabona Jean de Dieu ashinjwa gufasha uyu Umwali Chantal gukoresha inyandiko mpimbano aho nawe afungiye kuri Station ya RIB ya Rwezamenyo nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu yabihamirije UKWEZI .

Umunyamakuru yageze mu rugo rwa Nsengimana Theoneste asanga hari abana bagiye ku ishuri , mu rugo hari ukurikirwa n’umuhererezi ufunganywe na Nyina ndetse ubu mukuru wa Chantal akaba ariwe waje kwita kuri aba bana nyuma yo kumva ko umuvandimwe we yatawe muri yombi tariki 5 Ugushyingo.

Amakuru ahari ni uko nyuma y’uko Nsengimana Theoneste afunzwe , umugore we Umwali Chantal yakoraga akazi k’ubuyede kugira ngo abone uko yita ku bana Batanu bafitanye.

Ikindi ngo uyu Ihorahabona Jean de Dieu niwe wafashaga uyu muryango wa Nsengimana Theoneste nyuma y’uko Umwali atawe muri yombi nk’uko umwe mu bo umunyamakuru wacu yasanze mu rugo yabihamije.

Ubwo umunyamakuru wa Ukwezi yageraga mu rugo kwa Theo yasanze umwe mu bantu barubamo arimo kwishyuza aho Umwali Chantal yakoraga akazi k’ubuyede bamubwira ko hari amafaranga make bari bamwishyuye gusa aya mafaranga ashobora kuba yaramugezeho yatawe muri yombi telephone ye yavuyeho.

Ikindi abari mu rugo kwa Theo bakeka ko impamvu yaba yarateye uyu Umwali Chantal gukoresha inyandiko mpimbano y’ubutumwa bwa RBC byaba byaratewe n’amikoro cyane ko yakoraga akazi k’ubuyede guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu bityo ngo umunsi wo gusura ukaba warageze atarahembwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro na UKWEZI yemeje ko uyu mugore afunzwe ati’’Tariki ya 5 Ugushyingo 2022 , RIB yafunze umugore witwa Umwali Chantal, ukekwaho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano ‘’

Avuga ko iki cyaha Umwali Chantal yagikoze ubwo yahinduraga Message cyangwa se ubutumwa bugufi bwa RBC bugaragaza ko umuntu yipimishije Covid-19 , akayerekana ubwo yari agiye gusura umuntu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge(Megaragere) kandi nta Covid-19 yipimishije.

RIB ivuga Umwali Chantal mu ibazwa rye yemeye icyaha bisobanura ko yanavuze aho ubutumwa bwavuye ari nabyo byaje gutuma Ihorahabona atabwa muri yombi tariki ya 7 Ugushyingo 2022 kandi nawe akaba yemera icyaha.

Ku bijyanye n’abifuza gufasha aba bana ,amakuru yizewe avuga ko hari ikigo gishinzwe imikurire y’abana bato gikorera muri buri Karere bivuze ko abana bisanze mu buzima nk’ubu ababyeyi babo bose bafunzwe , inzego z’ubugenzacyaha zikorana bya hafi n’iki kigo kugira ngo gikomeze gukurikirana ubuzima bw’aba bana haba ku bibatunga n’imyigire yabo.

Umwali Chantal na Ihorahabona Jean de Dieu bose bafungiye kuri Station ya Rwezamenyo mu gihe hagikorwa iperereza ngo Dosiye zabo zishyikiriwe ubushinjacyaha nk’uko bitangazwa na RIB.

Umwali Chantal akaba afungwanywe n’uruhinja rw’amezi 7.

Iyo urukiko ruhamije umuntu ibyaha Ihorahabona akekwaho, amategeko ateganya ko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenga Frw 5,000,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Nsengimana Theoneste afunganywe n’abandi bantu barindwi babayoboke b’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya Victoire Ingabire “Darfa Umurinzi’’. Aba bose batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu ukwakira muri 2021, byavugwaga haburijemo igikorwa cyari cyateguwe cyo kwizihiza umunsi witiriwe Umuhoza Victoire Ingabire wiswe “Ingabire Day”, ibi biganiro byavugwaga ko byari guca kuri Shene ya Umubavu TV.

Aba baregwa bose bamaze umwaka bafunzwe , ikiburanwa ni ubujurire bwabo aho urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, kuwa 09 Ugushyingo 2021, rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bagafungirwa muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere).

Twageze mu rugo kwa Theo wa Umubavu TV nyuma y’uko n’umugore we afunzwe|| Uko abana babo 5 babayeho


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA