AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Gitifu yahishuye uko yafunzwe azira kwanga kwegura agashyirwaho Dosiye ya Ruswa, Yanditse ibaruwa arembye

VIDEO : Gitifu yahishuye  uko  yafunzwe azira kwanga kwegura agashyirwaho Dosiye  ya Ruswa, Yanditse ibaruwa arembye
24-11-2022 saa 08:24' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2874 | Ibitekerezo

Habaguhirwa Jean Damascene uvuga ko akomoka mu Mudugudu wa Nyagisozi , Akagari ka Kabingo, Umurenge wa Ruganda , avuga ko yakoze mu nzego z’ibanze kuva mu 2006 kugeza mu 2017 nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari nyuma ngo yaje kwirukanwa mu buryo avugwa ko budasobanutse kandi kugeza ubu ataramenya.

Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2006 kugeza mu 2009 yakoze mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Ruganda, kuva muri 2009 kugeza mu ntangiro za 2014 akora mu Kagari ka Rubona nako kari muri uyu Murenge .

Ngo muri 2014 yaje kwimurirwa mu Murenge wa Rubengera aho yakoreye mu Kagari ka Gisanze aho byageze mu 2017 niho yaje kugira ibibazo aho mu gitondo cyo ku itariki 12 z’ukwezi kwa Mbere yaje kubona haje ubuyobozi burimo ushinzwe Irangamimerere ku Murenge wa Rubengera ndetse na OPJ w’uyu Murenge bamusanze iwe bakamubyutsa bamubwira ko bamushaka.

Ngo nk’umuntu wari uryamye yarabyutse maze aba bayobozi bamubaza niba bamujyana yambaye uko yari yambaye maze undi nawe ajya kwitegura yumva ko hari ibyo agiye gusobanura bisanzwe ndetse ngo yaje gusezera kubana basigara barira.

Akomeza avugako bamugejeje kuri Station ya Polisi ya Rubengera bahise bamusaba ko agomba kujya muri Prison undi arabyemera. Ngo nyuma yaje kujyanwa mu Biro bya OPJ amusaba ko yakwandika asaba kwegura ku mabwiriza yatanzwe n’uwari Menya w’ Akarere ka Karongi , Ndayisaba Francois ariko undi ababera ibamba kuko ngo ntakosa yishinjaga. Ngo bamubajije incuro nyinshi niba takwisubiraho undi akomeza kwanga.

Ngo nyuma yaje guhamagarwa mu biro bya OPJ akorerwa Dosiye ivuga ko yariye ruswa afungirwa aho aho yaje kumara igihe gusa ngo abazaga gusura bamugeraagaho OPJ akababwira ngo ni ‘Wawundi’’.

Nyuma yaje kurwara umugongo araremba kuko nta n’imiti yabonaga kandi aryama kuri Sima , nyuma yaje kuva ku izima yemera kwandika asezera ariko yanga urupapuro yahabwaga rwandikishije mudasobwa asaba ko bamuha urupapuro akandikisha ikaramu.

Avuga ko impamvu yasabya ko yakwegura yandikishije intoki (Ikaramu) cyari ikimenyetso yashakaga kubika dore ko yabyanditse aryamye hasi ati’’ Urwo rupapuro ndubonye rwambera ikimenyetso’’

Mu kiganiro na UKWEZI ,Habaguhirwa avuga ko icyo yifunza ari ukurenganurwa ndetse cyane cyane ko kugeza ubu nta Baruwa afite igaragaza ko atari mu kazi.

Ahamya ko nyuma yaje kwitabaza ubuyobozi bw’Intara maze umwe mu bakozi bayo yaje kumubwira kuri Telefone ko bari kuvugisha Akarere ku buryo yasubira mu Kazi.

Yabwiye UKWEZI ko nyuma Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yaje kumwandikira amumenyesha ko ashingiye ku ibarurwa yanditse 12 z’ukwezi kwa Mbere 2017 asezera (Umunsi yafatiweho agafungwa) ndetse n’Ibaruwa yasubijwe n’Akarere kuri iyo tariki kamwemerera ko asezera nta karengane afite ,ibintu avuga ko bitabaho uburyo umuyobozi asezera uwo munsi agahita anahabwa igisubizo.

Akomeza avuga ko ikibabaje nyuma yaje kwandikira Guverineri Munyentwari Alphonse amusaba ko byibuze yamuha ayo mabaruwa yanditse asezera ariko ntiyabona igisubizo.

Ngo nyuma yaje kujya kuri Komisiyo y’Abakozi ba Leta bamuha igisubizo nk’icya Guverineri nabo abasabye ayo mabaruwa bashingiyeho ntiyabona igisubizo.Ndetse ngo yaje kwitabaza Minisiteri y’Abakozi ba Leta bo bamugira inama yo kujya mu nkiko.

Ashimangira ko yitabaje inzego zitandukanye harimo Minaloc ndetse na Minisitiri w’Intebe,Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse na Transparency Rwanda ariko hose ntiyahabwa igisubizo.

Habaguhirwa avuga ko izi nzego yandikiye zose yifuzaga kubona amabaruwa yashingiweho ko yasezeye kuko ariyo abitse ibimenyetso simusiga by’akarengane yakorewe.Ndetse ngo yiteguye kwakira igisubizo cyose azahabwa icyangombwa ari uko kigomba kuba giciye mu mucyo.

Avuga ko kuba amaze imyaka 5 ahuye n’icyo yise akarengane ubu ubuzima bwahindutse cyane ko n’ishuri yigaga ryahagaze ndetse n’uwo yafashaga wese ubu yagezweho n’ingaruka aho ubu ngo yabaye iciro ry’imigani bikozwe n’ubuyobozi cyane ko atashoboraga gusezera ku kazi ati’’ Imyaka itanu ishize ntarabona n’uburenganzira cyangwa ibaruwa igaragaza ko ntakiri muri uwo mwanya , Akarere karacyafite inshingano zanjye , bivuze ngo ibyo Akarere kangombaga muri iyi myaka yose ishize mbifiteho uburenganzira’’.Asaba ko Akarere ka Karongi kagaragaza izo nyandiko yanditse asezera.

Avuga ko asaba abakurikiranira hafi ibibazo by’abaturage kumugereza ubutumwa kuri Perezida Kagame ikibazo cye kigakemuka biciye mu mucyo.

Nari gitifu bantegeka kwandika mvuga ko neguye ku bushake ndabyanga baramfunga barantoteza cyane


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA