AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Aratabariza umwana yabyaranye n’Umuhinde akamuburira irengero

VIDEO : Aratabariza umwana  yabyaranye  n’Umuhinde akamuburira irengero
8-09-2022 saa 07:48' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1674 | Ibitekerezo

Mushimiyimana Alice aratabaza nyuma y’uko abanye n’Umuhinde agifite imyaka 19 I Gikondo babana nk’umugore n’umugabo mu gihe cy’imyaka Itanu banafitanye umwana nyuma akaza kumuburira irengero.

Avuga ko bamenyaniye kuri cercle Sportif ari nabwo uyu muhinde yaje kumusaba ko babana nk’umugore n’umugabo nawe ahita yemera kuko yumvaga ko asubijwe cyane ko yari asanzwe ari imfubyi.

Avuga ko umunsi umwe uyu Muhinde wakoreraga umuherwe Makuza nyuma akazi kaje guhagarara , ngo yaje gutungurwa ko kumva amuhamagaye ko yuriye indege bityo ko zajya amwoherereza ubufasha bwo kwita ku mwana.

Mushimiyimana yabwiye UKWEZI ko umwana wabo ubu afite imyaka 10 y’amavuko , Se yagiye afite imyaka 5 kandi ko kuva yagenda nta makuru ye bigeze bamenya cyane ko atongeye kubavugisha.

Akomeza avuga ko ubu ubuzima bab ayemo butameze neza cyane cyane ko nko kwiga k’uyu mwana ari ingorane ndetse ko yagerageje no kwegera Ambasade y’Ubuhinde mu Rwanda ntihagire icyo imumarira ahubwo ikamusaba ko yajya mu Mudugudu bari batuyemo I Gikondo bakamuha icyemezo kigaragaza ko koko yabanye n’uyu Muhinde.

Ngo yaje kujya i Gikondo bamubwira ko batabyibuka cyane ko abayobozi bahindutse.

Uyu mubyeyi uvuga ko ubu atunzwe n’ibiraka byo kumesera abantu cyangwa kujya kubaterakera bakoze ibirori, ubu ubuzima butameze neza cyane cyane ko n’inzu abamo ari umuntu wayimutije kandi akaba arimo kumusaba kuyivamo. Dore ko n’umwana yicara yirukanwa ku ishuri kubera kubura ubushobozi.

Mushimiyimana avuga ko yagerageje kwegera abo azi ko baziranye n’uwo babyaranye ngo bamuhuze nawe bakamutera utwatsi bityo ko nta cyizere afite ko kuzongera kubone Se w’umwana .

Avuga ko ubu ubufasha akeneye ari ukubona aho aba umwana akareka kwandagara ndetse ko icyo yabona cyose yagikora.

Umuhinde twabyaranye tukanabana nk’umugabo n’umugore yarantaye||Umwana ambaza ibye nkarira||Alice


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA