Pasiteri Nyonzima Jean Ndamascene wari Burugumesitiri wungirije mu cyahoze ari Komini Kinyami muri Perefegitura ya Byumba, ni umwe mu barwanyi ba FDLR umutwe wa M23 weretse itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022 I Bunagana.
Pasiteri Niyonzima wavuze ko yari intasi ya FDLR kuko yayihaga amakuru ndetse yemeza ko yabaye Burugumesitiri wungirije kuva mu 1990 kugeza mu 1994.
Ibyo kuba Niyonzima yari intasi byemejwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Gsirikare , Major Will Ngoma ,washimangiye koko uyu Pasiteri yari umuhuzabikorwa w’ubutasi bwose bw’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.
Niyonzima Jean Damascene akaba yarasabye M23 kumufasha agataha mu Rwanda.
Uretse uyu Pasiteri , M23 yeretse itangazamakuru Adjidant Uwamungu Innocent wafatiwe mu gace ka Tongo, aho yarakoraga nk’Umunyamabanga bw’Umuyobozi mukuru wa FDLR , Maj General Omega.
Uwamungu yavuze wabaga muri Komandoma iyobowe na Gen Omega, yemeza ko akomoka mu cyahoze ari Gisenyi , Komini ya Mutura.
M23 yerekanye kandi Premier Sergent Marie Chantal akaba ari na we mugore umwe muri aba beretswe itangazamakuru, wavuze ko akomoka i Gisenyi, aho yavuye mu Rwanda mu 1997 agahita ajya muri uyu mutwe wa FDLR.
Undi werekanywe ni uwitwa Jacques Dieu Merci, wavuze ko yafatiwe mu gace kitwa Paris muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we akaba yakoranaga na General Omega.
FDLR ni umutwe w’Iterabwoba ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uri gufatanya n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano kimazemo iminsi na M23.
U Rwanda rushinja Guverinoma ya Congo Kinshasa kuba ikomeje gufasha uyu mutwe w’iterabwoba, ukaba waranakomeje ibikorwa byo kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Congo.
M23 ikomeje gutanga impuruza kuri Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse inasaba imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora mu maguru mashya amazi atararenga inkombe