Col Nsanzirama Fidele umwe mu bahoze ari abasirikare basezerewe, avuga ko yari mu mutwe CNRD /Ubwiyunge yagezemo avuye muri FDLR nayo bagezemo bavuye muri ALIR .Avuga ko uko yibonye muri iyo mitwe icya mbere ari uko yabanje guhunga akaba mu nkambi zitandukanye zo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Col Nsanzimana yavuze ko yahunze afite imyaka 23 aho yari umukozi mu Baganga batagira umupaka aho yise ibijyanye n’ubuganga.
Aganira na Ukwezi Tv yavuze ko nubwo yari muri iyi mitwe yanakoze ibijyanye n’ubuvuzi ndetse no kwigisha ibijyanye nabwo .
Agaruka ku buzima bari babayeho , yavuze ko ari ubuzima bubi cyane burimo ubugizi bwa nabi bwnshi ndetse ko bijyanye n’abatahukaga ayo makuru bayamenyaga gusa ko batayafataga nk’ukuri ku buryo ngo bagombaga kuza bakagira umutekano.
Akomeza amakuru yose bayumvaga ariko ko mu mashyamba hari Poropagande cyangwa icyengezamatwara ryabaga rigamije gukuramo abantu amakuru bumvise none ho uwayumvise akagereranya n’ibyo yumvise ku maradio bikarangira hari abafashe umwanzuro wo kuba bategereje.
Col Nsanzimana ashimangira ko nyuma yo kugenda yumva amakuru menshi no kugenda abona aho abandi bageze yahise afata umwanzuro wo kureka ubunyeshyamba.
Agaruka ku itahuka rya Gen Rwarakabije , Nsazimana ashimangira ko baziranye ndetse ko ababanjye muri FDLR ati’’Umuntu yagiye abona ko hari ibyo yagendaga atekereza akwiriye kubivamo akagira ibindi agenda atekereza kuko urumva niwe wari Commandant des Forces ‘’
Akomeza avuga ko kuba yari atashye wenda ari ku giti cye nk’umusirikare hari ibyo yatekereje ati’’ Kuba atashye nk’umusirikare ibyo aribyo byose ibintu hari aho birikuganisha hatari muri ya Sens natekerezaga’’
Ashimangira ko muri FDLR harimo amatiku n’irondakarere aho mu 2014 yaje gutekereza gutaha nyuma yaje kugisha imana umwe mu bayobozi be amubeshya ko yaba ategereje ngo nubwo batakiri abantu bafata ubutegetsi ariko ngo hari abazungu babafasha kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda bityo ko yaba aretse.
Tariki 8 Werurwe 2018 nyuma yo kubona ko ibyo yabwiwe ataribyo ahubwo akabona batangiye guhatira abana bato kujya mu nyeshyamba, yafashe umwanzuro wo kuva mu nyeshyamba ajya kuba mu buzima busanzwe nk’umusevile.
Asobanura uburyo yageze mu Rwanda, yavuze ko yavuganye n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano ababwira ko ashaka gutaha mu Rwanda aho yahise afashwa uko yagera mu Rwanda birangiye yambukiye ku mupaka wa Rubavu ari naho yavuye yerekeza I Mutobo nubwo yari afite ubwoba ko azicwa.
I Mutobo akaba yarahawe amasomo ku bijyanye n’amashanyarazi, umwuga avuga ko uzamufasha kwiteza imbere ndetse akaba asaba abanyarwanda ko aje nk’umuturage uje gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu .
Ejo ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi nibwo habaye umuhango wo gusezerera bahoze ari abasirikare wabereye mu Kigo gishinzwe kubagorora no kubasubiza mu buzima busanzwe cya Mutobo giherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.
Abasezerewe ni 735 barimo na Col Nsanzimana Fidele , harimo abanyamahanga 15 n’abana barindwi bagomba kuguma muri iki kigo mu gihe bagishakirwa imiryango yabo n’uburyo bwo kubohereza iwabo binyuze mu nzira za dipolomasi.
Aba baje basanga abandi baherukaga gusezererwa basaga 805 bageze mu Rwanda mu 2018, kuri ubu basubijwe mu buzima busanzwe ndetse bamwe batangiye no kwiteza imbere binyuze mu myuga bigishijwe.
General Rwarakabije twabanye muri FDLR no mu gicengezi|| Njye ndi Colonel||Numvaga banzanyica