AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Urubanza rwa Miss Elsa rubaye nk’urwa Prince Kid ,Zose mu muhezo

Urubanza rwa Miss Elsa  rubaye nk’urwa Prince Kid ,Zose  mu muhezo
24-05-2022 saa 08:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1115 | Ibitekerezo

Iradukunda Elsa, Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, ukurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, yagejewe imbere y’Urukiko kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Iradukunda Elsa agejejwe imbere y’Urukiko nyuma y’ibyumweru biriri havuye Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kubangamira iperereza ryariho rikorwa kuri uyu musore wamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda wa 2017, waje kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, na we yaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza nk’uru kuri Prince Kid.

Miss Iradukunda Elsa yasabye Urukiko ko na we yaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira agenerwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibisabwa n’uregwa bifite ishingiro kuko abyemererwa n’amategeko kandi ko kubera uburemere bw’iyi dosiye, byaba byiza uru rubanza ruburanishijwe mu muhezo.

Umucamanza amaze kumva impande zombi, yategetse ko uru rubanza ruburanishwa mu muhezo, ategeka ko itangazamakuru ndetse n’abandi bari bitabiriye iri buranisha, basohoka mu cyumba cy’iburanisha.

Icyemezo nk’iki cyanafashwe tariki 13 Gicurasi 2022, ubwo uru Rukiko rwaburanisha urubanza ku ifunga rwaregwagamo Ishimwe Dieudonne, na bwo rwemeje ko ruburanishwa mu muhezo.

Iradukunda Elsa watawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi, aregwa hamwe na Uwitoze Nasira washyize umukono ku nyandiko yagaragaye ko yanditswe na Miss Elsa nka Noteri, bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no gukoresha inyandiko mpimbano.

Iyi nyandiko ikekwa kuri Miss Elsa, igaragaramo amagambo asa nk’ashinjura Ishimwe Dieudonne ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA