Ushobora kumva imvugo igira iti "Kanaka yariwe n’imbwa" ukagirango ni iyobyamvugo cyangwa ni igitutsi nyamara ni imvugoshusho isobanura ko umuntu runaka yahemukiwe na ntahonikora kuburyo uretse guhebera urwaje ntacyo yamukuraho. Ibyabaye ku musaza Semutwa Aloys nabyo ni nko kuribwa n’imbwa kuko n’ubwo umwana we yandujwe SIDA afite imyaka ine ndetse agatsindira indishyi ya miliyoni 41, amahitamo rukumbi afite ni ugukurayo amaso kuko ntaho azazikura ndetse na bamwe mu bari bamugiriye impuhwe ubu ubufasha bari baramwemereye bamaze kubuhagarika.
Uyu Semutwa Aloys atuye mu Mudugudu wa Kimikamba, Akagari ka Ruhuha mu Murenge wa Ruhuha ho mu Karere ka Bugesera. Mu 2002, nibwo umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka ine y’amavuko icyo gihe yafashwe ku ngufu n’umugabo witwa Mukeragabiro Prudence wo mu Murenge wa Nyamata, amwanduza Sida.
Uwo Prudence yaje kugezwa mu rukiko araburana aratsindwa ndetse mu 2009 akatirwa igifungo cya burundu, ariko mu mwaka ukurikiyeho wa 2010, Semutwa yaregeye indishyi aza gutsinda mu 2011.
Semutwa avuga ko yatsindiye indishyi ya miliyoni 41Frw ariko kugeza ubu akaba atarahabwa iyo ndishyi [Yagombaga kuvunjwamo umugabane wa Mukeragabiro Prudence]. Gusa nanone iby’uko yazabona izo ndishyi biri kure cyane kuburyo n’uwavuga ko bidashoboka ataba ari kure y’ukuri.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza Semutwa Aloys yaregeragamo indishyi ku mwana we wasambanyijwe akanduzwa Sida, tariki ya 29 Nyakanga 2011.
Ubwo yari mu rubanza rwo kuregera indishyi ariko abo mu muryango wa Mukeragabiro Prudence bahise bagurisha isambu yabo yose ndetse uyu mugabo wari ufunzwe bamusanga muri gereza abasinyira ko atanze uburenganzira bwo kugurisha.
Bivuze ngo urubanza rwa Semutwa rwarangiye mu 2011, ruza kuba itegeko muri 2012 ariko isambu yaramaze kugurwa mu 2011. Bivuze ko Mukeragabiro yari asigaye ari aho nta bwishyu afite.
Mu kiganiro na UKWEZI, Semutwa yavuze ko nyuma yo gutegereza iyo ngurane akayibura yatangiye kwiruka mu buyobozi butandukanye, asaba kurangirizwa urubanza ariko akabura ubufasha haba mu buyobozi bw’Akarere, Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’ahandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko uyu mugabo yafashijwe mu buryo bwose bushoboka ahubwo we yanze kwemera ibiteganywa n’amategeko.
Avuga ko uwo Semutwa yatsinze Mukeragabiro Prudence mu rubanza rw’indishyi kandi akamutsinda yarakatiwe gufungwa burundu kandi n’isambu ye yayigurishije mbere y’uko urwo rubanza rw’indishyi rurangira. Bivuze ko nta bwishyu afite ari nayo mpamvu kurangiza urubanza rwa Semutwa uko abyifuza ntabwo bishoboka.
Mutabazi Richard uyobora akarere ka Bugesera avuga ko ikibazo cya Semutwa ntako batagoragoje bagerageza kumushakira uburyo cyakemuka kikava mu nzira ariko byakomeje kuba ingorabahizi.
Yakomeje agira ati “Ni ikibazo cyakemuwe ku rwego rw’Akarere ariko Semutwa atanyuzwe akigeza ku ku Ntara, MINALOC ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi ariko aho hose yageragayo bakamubwira ko ibyo inzego z’ibanze zakoze ari ibyo nta kindi cyakongerwaho.”
Akomeza avuga ati “Ikibazo rero ari nacyo pfundo ni uko uwo Semutwa yatsinze mu rubanza kandi uwo yatsinze nta bwishyu afite, nta mitungo afite ngo tuyifatire, nta nzu afite ngo tuyifatire, yewe ntan’ubwo yigeze atoroka arahari ari muri gereza yakatiwe gufungwa burundu.”
Semutwa yaragoragojwe……
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabwiye UKWEZI ko ikibazo cya Semutwa bagerageje ibishoboka byose ngo bagikemure cyane ko ari ibyago bikomeye yagize.
Yakomeje agira ati “Nk’ubuyobozi twinjiye mu kibazo, icya mbere iyo uriya musaza akugeze imbere ubanza kugira impuhwe z’ibyago yahuye nabyo kuko natwe turi ababyeyi. Noneho tukinjira mu kibazo tugiye kurengera uriya musaza noneho twageramo tugasanga ibyo ateganyirizwa n’amategeko uburyozwa ntabyo afite.”
Avuga ko muri uko kwinjira mu kibazo aribwo begereye ba bantu baguze isambu y’umuryango wa Mukeragabiro , barabaganiriza bababwira ikibazo cyabayeho noneho nk’abantu bafite ubushobozi bemera gufasha akarere bagatanga ubufasha kuri uwo musaza wahuye n’ikibazo [Semutwa].
Ubundi abantu baguze isambu yari kuba iya Mukeragabiro ni abantu 10 bishyize hamwe nyuma y’uko babonaga hamaze igihe kinini hari itangazo ry’uko hagurishwa.
Abo bantu bari basanzwe ari inshuti bashaka kuzakoramo umushinga bahuriyeho, bahagarariwe n’uwitwa Ndori Didas ufatanyije n’abandi bagenzi be barimo na Havugiyaremye Aimable [Kuri ubu ni Umushinjacyaha Mukuru].
Semutwa yagiye kurega mu nzego zose, kugeza ku rwego rw’Umuvunyi rwamubwiye ko nta karengane karimo ikizakorwa ari uko urubanza rugenda rukarangizwa nk’uko amategeko abiteganya ariko nanone hagasigara cya kibazo cy’uko uwatsinzwe nta bwishyu afite.
Meya Mutabazi avuga ko kubera ko ari umusaza ufite ikibazo agikomeza gufashwa kuko n’iyo umwana wahohotewe agize ikibazo ubuyobozi buramufasha.
Ati “Uriya musaza afite ikibazo gikomeye kandi natwe cyaduteye agahinda nk’abayobozi ariko njyewe ndi umubyeyi niyo mpamvu nagifashe nk’icyanjye.” Iyo duhuye nanjye muha itike.”
Mu 2015, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yarateranye ishakisha ubundi buryo bafasha uyu musaza kugira ngo nawe yirwaneho bashaka icyashoboka cyose baza kwanzura kumufasha bamugurira ikibanza mu Mujyi wa Nyamata.
Umurenge wa Ruhuha atuyemo nawo wagerageje kumwitaho, umuha muri gahunda ya girinka, bamwubakira inzu, bamuha ibihumbi 252Frw byo gukora umushinga w’ubworozi watuma yita kuri uriya mwana ndetse n’umwana ashakirwa umuterankunga umwishyurira amashuri.
Ibi byumvikane neza ko byakozwe nko kumufasha w’umuturage wahuye n’akaga kuko nta rubanza afitanye n’akarere cyangwa undi muyobozi wese kuko ibiteganywa n’amategeko byose byarubahirijwe.
Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hakoreshejwe uburyo bwose mu kugira inama uyu musaza ngo uyu musaza atakomeza gusiragira mu manza ariko we ntiyanyurwa ari nabwo yakomeje kuzamura ikibazo mu zindi nzego ni mu itangazamakuru.
Ku ruhande rw’abaguze isambo yo mu muryango wa Mukeragabiro Prudence uvunzwe, ikinyamakuru Ukwezi cyaganiriye na Ndoli Didas ubahagarariye kuko baguze ari abantu 10. Muri aba harimo na Havugiyaremye Aimable, uyu akaba ari Umushinjacyaha mukuru kugeza ubu.
Aha tubonereho no kwisegura kuko mu nkuru yari yatangajwe mbere tutarabasha kubona Meya wa Bugesera, byasaga n’aho Havugiyaremye Aimable ari we wavugwaga cyane kandi isambu yaraguzwe n’abantu 10 ndetse atari we ubahagarariye, ikindi haguzwe mbere cyane y’uko agirwa Umushinjacyaha Mukuru hanagurwa mbere ho imyaka ibiri umusaza Semutwa atsindiye indishyi.
Ndoli Didas avuga ko ubusanzwe isambu baguze itari iya Mukeragabiro Prudence ahubwo yari iy’umuryango we ugizwe n’abantu batandatu. Isambu yaguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 14, bivuga ko buri umwe mu bagize umuryango yari agenewe umugabane urenga gato miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu.
Ndoli Didas avuga ko baguze isambu muri 2011 hanyuma urubanza rukaba itegeko muri 2012. Ngo baguze isambu mbere cyane kandi icyo gihe uwatsinzwe nta mugabane yahawe, ahubwo yari yarabasinyiye abemerera kugurisha (procuration) kuko atari ahari yari afunzwe, kandi yabasinyiye muri 2009 bisobanura ko aba baguze isambu imaze imyaka ibiri iri ku isoko.
Muri 2016 nibwo ngo Semutwa yaje kubareba bamenya iby’icyo kibazo binabakora ku mutima kubera uburyo bibabaje ariko bamusobanurira ko bo nta kosa bafite. Abo mu muryango wa Prudence bavuze ko umugabane we bawumugemuriye muri gereza nta yandi mafaranga basigaranye.
Icyakoze ngo baje gutekereza kumugirira neza babitewe n’impuhwe, buri umwe yiyemeza gutanga ibihumbi magaba abiri bivuga ko yose hamwe yari kuba miliyoni ebyiri, ariko baravuga ngo bashake uko buzuza 2.300.000 Frw nk’amafaranga yari kuba umugabane wa Mukeragabiro Prudence (ugabanyije miliyoni 14 mu bagize umuryango batandatu).
Ibi ariko babikojeje Semutwa Aloys arabyanga, ngo ntakeneye ubufasha akeneye guhabwa ibye. Ibi ngo yagiye abibaregera mu nzego nyinshi zirimo Minisiteri, Intara n’ahandi ariko bakumva ikibazo bagasanga bo barengana.
Uko buri muyobozi yasobanukirwaga ngo yabazaga abo baguze niba bagifite uwo mutima wo kumufasha bakabyemera ariko Semutwa akabyanga, kugeza ubwo ubu bavuga ko babivuyemo kuko bamugiriye impuhwe we akabitura kugenda abasebya kandi barengana nta kosa bakoze kuko baguze isambu y’umuryango w’uwamuhemukiye mbere y’uko atsindira indishyi.