AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuyobozi w’Umutwe urwanya u Rwanda yanenze ibyavuzwe na Depite Frank Habineza ,Yifatira ku gahanga RNC na FDLR

Umuyobozi w’Umutwe urwanya u Rwanda yanenze ibyavuzwe na Depite Frank Habineza ,Yifatira ku gahanga  RNC na FDLR
8-08-2022 saa 07:23' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2698 | Ibitekerezo

Dr Jean Marie Vianney Minani ni umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FPP urwanya leta y’u Rwanda, yateye utwatsi ibyavuzwe na Dr.Frank Habineza uyobora Ishyaka DGPR uherutse gutangaza ko asanga Leta y’u Rwanda yashyikirana n’imwe mu mitwe iyirwanya.

Dr Minani avuga ko na RNC na FDLR ari imitwe idafite abo ihagarariye,Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune , uyu munyapolitiki ubarizwa mu Budage,yavuze ko RNC ari umutwe utagihari kandi ko nta bantu uhagarariye ndetse ko iriya mitwe yitwa ko yitwaje intwaro nta cyatuma Leta y’u Rwanda igirana ibiganiro nayo.

Akomeza avuga ko no kuba nta na Sentimetero n’eshanu z’ubutaka bw’u Rwa
nda igenzura ari ikindi gikwiye gutuma u Rwanda rudashobora kuganira nayo.

Bwana Minani Jean Marie yagize ati :” Ahubwo icyo nasaba Leta nuko yashyira imbaraga mu gushishikariza impunzi gutaha,byaba ngombwa igashyiraho umushinga wihariye muri diaspora ushinzwe ubukangurambaga bwo gucyura impunzi z’Abanyarwanda.”

Dr Minani asoza avuga ko umutwe wa RNC ntacyo uricyo ndetse ntanuwo uhagarariye ko ahubwo abumva ko bari muri opozisiyo bagombye gutaha mu rwababyaye bakaza gukorera Politiki mu gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA