AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umusumari wa nyuma ku buzima na Politiki bya Tshisekedi,Impano yasabye u Rwanda ntayibone , Inshuti ye yamukuyeho amaboko

Umusumari wa nyuma ku buzima  na Politiki bya Tshisekedi,Impano yasabye u Rwanda ntayibone , Inshuti ye yamukuyeho amaboko
22-07-2022 saa 09:40' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4480 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Innocent Rudasumbwa avuga ko Tshisekedi byamurangiranye, asigaje gutsindwa burundu mu gihugu cye cyangwa se akagipfiramo burundu arashwe bikozwe n’abanyapolitiki bahindutse abanzi be cyangwa se agahitamo gutorongera nabyo azagenerwa n’iminsi.

Avuga ko kuba yaramaranye na M23 amezi 14 ariyo imurinze ndetse n’uburyo yayise umutwe w’Iterabwoba, bigoranye uburyo umuntu nka Pereze azasobanura ukuntu yagiranye amasezerano n’abakora Iterabwoba.

Mu kiganiro na UKWEZI ,Innocent Rudasumbwa avuga ko Perezida Tshisekedi ari hagati nk’ururimi kuko nta buryo azagirana ibiganiro n’Umutwe yavuze ko ari uw’Iterabwoba mu gihe hari abanyapolitiki bakeneye intebe ariho barimo Joseph Kabila wayoboye iki gihugu.

Uyu munyamakuru avuga ko ibyo Tshisekedi yakoze ari bimwe bavuga ngo umanika agatei wicaye wajya ku kamanura bikakugora ndetse ko ibyo kongera gutorerwa kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agomba kubyibagirwa kuko hari benshi bafite ijambo mu gihugu bamurwanya kandi bamufashe nk’umwana muri Politiki.

Akomeza avuga ko impano Tshisekedi yashakaga ku Rwanda yayibuze kuko yashakaga intambara ntayibone bityo ko nacyo ari ikindi gihombo kuri we kuko yarikuririra muri iyi ntambara agasubirana igikundiro mu baturage.

Indi ngingo agarukaho ni uwari inshuti magara ya Tshisekedi , Jean Marc Kabund wanayoboye ishyaka rye UDPS ubu batagicana uwaka ndetse akaba yarashinze irindi shyaka akanasaba abanye-congo kutaba ibicuruzwa ndetse no kutagwa mu mutego w’amagambo y’umunyapolitiki udatekereza.

Ashimangira ko kuba hari abari ku ruhande rwa Tshisekedi batangiye kumunenga ari ikintu cyiza ku Rwanda kuko ruyobonye abagiye kuvuga ukuri neza .

Tshisekedi byamurangiranye asigaje gufatwa akicwa||U Rwanda rwamwimye intambara yifuzaga|| Innocent


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA