AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umushoferi yafatanwe Magendu y’Umucuruzi w’i Kigali, Abatandiboyi be baburirwa Irengero

 Umushoferi  yafatanwe  Magendu y’Umucuruzi w’i Kigali, Abatandiboyi  be baburirwa Irengero
4-10-2022 saa 05:50' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 765 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafatanye umushoferi, ibicuruzwa bitandukanye byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibyo yafatanywe ni amabaro 140 y’imyenda ya caguwa, amabaro 7 y’ibitenge, amabaro 5 y’inkweto za caguwa, ibizingo 220 by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, salsa 176, ibilo 25 n’ibikombe bibiri by’amata y’ifu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko ibi bicuruzwa byafatiwe mu kagari ka Musongati, mu Murenge wa Nyarusange ku isaha ya saa Kumi n’imwe za mu gitondo.

Ati “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero RAF 260 W, yapakiriye ibicuruzwa bya magendu bitandukanye mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo kwambutswa mu bwato ikiyaga cya Kivu biturutse mu gihugu cya Congo, hahise hatangira ibikorwa byo kubifata.”

“Ubwo iyo modoka yageraga mu Kagari ka Musongati mu Karere ka Muhanga ari naho yafatiwe, Abapolisi bayisatse basanga irimo ibicuruzwa bitandukanye bya magendu bari batwikirije ihema hejuru. Umushoferi wari uyitwaye yatawe muri yombi nyuma y’uko abatandiboyi babiri bari kumwe nawe bahise birukanka bakaburirwa irengero.”

Akimara gufatwa, Uyu mushoferi yavuze ko ibicuruzwa yari apakiye ari iby’umucuruzi witwa Hakizimana Jean Claude ukorera mu Mujyi wa Kigali, bakaba bari bumvikanye ko ari bumuhembe ibihumbi 200 by’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kubimugereza ku bubiko bw’ibicuruzwa bye buherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Si ubwa mbere uyu mushoferi afatiwe mu bikorwa bya magendu kuko mu kwezi kwa Gicurasi, uyu mwaka nabwo yafatanywe magendu yari atwaye mu modoka ayivanye mu Karere ka Nyamasheke yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, asaba abakora ubucuruzi, kujya babukora mu buryo bukurikije amategeko, bagaca ukubiri na magendu kuko idindiza ubukungu n’iterambere ry’igihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA